Iteka ryagiye hanze rivuga ko Ortega yemereye Ingabo z’u Burusiya kwinjira mu gihugu cye, zikaba zagira uruhare mu bikorwa bigamije iyubahirizwa ry’amategeko n’ubutabazi mu gihe habaye ibiza.
Yavuze kandi ko izo ngabo zizagira n’uruhare mu gusangiza ubunararibonye iz’igihugu cye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko iyo mikoranire igamije gushimangira ubufatanye mu ngeri zitandukanye.
Ni itegeko yavuze ko riha uburenganzira n’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique kuba byajya muri Nicaragua.
Ingabo z’u Burusiya zizaba zemerewe gukorera uburinzi inkengero za Nicaragua, igihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo.
Ku rundi ruhande, ibyo Nicaragua yakoze bishobora kutagwa neza Amerika, cyane ko ibihugu by’inshuti na Amerika byahise bibyamaganira kure.
Perezida wa Costa Rica, Rodrigo Chaves, yavuze ko abangamiwe cyane n’umuturanyi we wemeye gutumira Abarusiya muri aka gace, bakagenda bitwaje n’intwaro zabo.
Ati “Nta gisirikare dufite muri Costa Rica kuva mu 1949, rero ibaze uko tumerewe. Impungenge zacu zifite ishingiro.”
Ortega ashinjwa gushaka guhungabanya umutekano wa Amerika yo Hagati ari nayo mpamvu ibihugu by’ibituranyi byatangiye gutabaza Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!