Mu Ukuboza umwaka ushize, Umuyobozi w’ikigo cy’ubusesenguzi cya Autostat, Sergei Tselikov, yavuze ko izi modoka zishobora kuzagabanyukaho 10% mu 2025, hakagurishwa izingana na miliyoni 1,43 gusa, kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare 2022, isoko ry’imodoka ryarahungabanye cyane muri iki gihugu, aho inganda zizikora zo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byagabanyije kuzoherezaho ziza nk’izihirengagije.
Ibi ariko inganda zo mu Bushinwa zo zibibonye nk’amahirwe, ikaba ari nayo mpamvu iri soko riri kugenda zizahuka gake gake.
Muri rusange, iki ni ikindi kimenyetso gishimangira uburyo ubukungu bw’u Burusiya buri kugaruka ku murongo, nyuma y’uko bufatiwe ibihano byinshi by’ubukungu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!