Medvedev usigaye ari Umuyobozi Wungirje w’Akanama gashinzwe Umutekano mu Burusiya yavuze ko Zelensky abeshya ndetse amushinja we na bagenzi be bafatanyje kuyobora ko bakoresheje inkunga bahawe nabi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Telegram, kuri 3 Gashyantare 2025, Medvedev yagize ati “ Zelensky na bagenzi be biyemereye n’umutima mwiza ko bakiriye arenga miliyari 100 z’Amadolari.”
Ku wa 2 Gashyantare 2025, Perezida Zelensky yahakanye inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye igihugu cye mu ntambara ahanganyemo n’u Burusiya guhera 2022, avuga ko amafaranga yakiriye ari miliyari 75 $ gusa ndetse n’ubundi bufasha mu bya gisirikare ariko atagera kuri miliyari 200$ nk’uko byatangajwe na Donald Trump.
Bivugwa ko ubutegetsi bwa Joe Biden bwahaye Ukraine arenga miliyari 200$, gusa Zelensky we yakomeje kubitera utwatsi avuga ko batigeze bakira amafaranga angana gutyo.
Medvedev yavuze ko ayo mafaranga yose yatanzwe yari kugirira akamaro abaturage bo muri Ukriane na Amerika, ariko bakaba barahisemo kuyashora mu kugura intwaro ziri gukoreshwa mu ntambara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!