U Burusiya bwungutse miliyari $14 kubera Igikombe cy’Isi 2018

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Abategura Igikombe cy’Isi batangaje ko igiheruka kubera mu Burusiya mu mpeshyi ya 2018, cyinjirije iki gihugu arenga miliyari $14 ku bukungu bwacyo.

Umuyobozi wa Komite yateguye IgIkombe cy’Isi mu Burusiya, Alexey Sorokin, yatangarije iyi mibare muri raporo ku bukungu n’ibyo cyinjije.

Uyu muhango wabereye i Doha muri Qatar (ahazabera Igikombe cy’Isi cya 2022) ku wa 16 Ukwakira 2018.

Yagize ati “Imibare iri muri raporo iratangaje.’’

The Nation yanditse ko iyi raporo yagaragaje ingaruka Igikombe cy’Isi cyagize ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) hagati ya 2013 na 2018, ingana na miliyari $14.5.

Iyi raporo igaragaza ko iri rushanwa ryahanze imirimo igera ku 315,000 mu mwaka mu Burusiya ndetse izakomeza kubyazwa umusaruro mu myaka itanu iri imbere.

Nta makuru yatangajwe niba imibare yatangajwe yarakusanyijwe n’urwego rwigenga.

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ni yo yegukanye Igikombe cy’Isi itsinze Croatia ibitego 4-2, mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Luzhniki Stadium.
Wari umukino wa 64 w’iri rushanwa ryamaze ukwezi ribera ku bibuga 12 bitandukanye byo mu Burusiya.

U Bufaransa nibwo bwegukanye igikombe cy'Isi cyabereye mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza