BBC yatangaje ko abantu 14 bapfuye nyuma y’ibisasu byatewe ku nyubako zo mu mujyi wa Dnipro mu Burasirazuba bwa Ukraine. Ibindi bisasu byatewe mu mijyi nka Kyiv, Kharkiv na Odesa.
Byatumye uduce twinshi tujya mu kizima mu gihe intambara ihuje ibihugu byombi iri gusatira kwinjira mu mwaka wa kabiri.
Ibihugu birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gutanga intwaro zo gufasha Ukraine guhangana n’u Burusiya, mu gihe u Burusiya bwo buvuga ko guha Ukraine intwaro bizarushaho gukomeza intambara aho kuyihagarika.
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo abanya-Ukraine bo mu idini rya Orthodox bari mu masengesho , Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko icyo igihugu cye gikeneye intwaro nyinshi kugira ngo intambare ihagarare.
Ibitero byo kuri uyu wa Gatandatu muri Dnipro byasenye inzu y’amagorofa arindwi, abantu 14 barapfa mu gihe 73 bakomeretse.
Ntabwo haratangazwa impamvu iyo nyubako yateweho ibisasu n’u Burusiya kuko iri kure cyane y’ibikorwa remezo by’amashanyarazi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!