U Burusiya bumaze iminsi bwarongereye ibitero bugaba muri Ukraine cyane cyane nyuma y’uko icyo gihugu kigabye igitero karundura mu gace ka Kursk mu Burusiya, kikigaruriraho ubuso buto.
Ibitero by’u Burusiya bwanagabwe mu Mujyi wa Lviv uri hafi y’umupaka w’icyo gihugu na Pologne isanzwe iri mu Muryango wa NATO. Ni ibitero byatanze ubutumwa kuri Ukraine ko mu gihe yakomeza kurasa mu Burusiya, bishobora kuyigiraho ingaruka zikomeye.
Ku rundi ruhande, Ukraine iri gusaba guhabwa intwaro zirasa kure, aho yifuza guhabwa izirasa mu bilometero 300, ibyayibashisha kurasa imbere mu Burusiya mu buryo bwisanzuye.
Ibihugu birimo Amerika byakomeje kwamagana uwo mugambi ahanini kubera gutinya ingaruka z’icyo cyemezo, gusa mu minsi ishize byatangiye kwerekana ubushake bwo kumva icyifuzo cya Ukraine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!