00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwongeye gukubitwa incuro; Agezweho ku ntambara ya Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 June 2022 saa 11:09
Yasuwe :

Abayobozi muri Ukraine batangaje ko babashije gusubiza inyuma Ingabo z’u Burusiya ziri kurwanira Sievierodonetsk kari mu gace ka Luhansk.

Serhiy Gaidai uri mu bayobozi b’aka gace yavuze ko Ingabo za Ukraine zigaruriye 20% by’agace ka Sievierodonetsk nyuma y’igihe Ingabo z’u Burusiya zigenzura 70% byako.

Muri rusange, u Burusiya bumaze kwigarurira hejuru ya 90% bya Luhansk, ndetse abayobozi barimo Meya w’Umujyi wa Moscow, Sergei Sobyanin, akaba aherutse gusura ako gace, atangaza ko “U Burusiya buzagasana mu gihe gito.”

Uyu muyobozi yaje aherekejwe n’impuguke zirenga 1500 zo mu Burusiya, zirimo izikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, amashanyarazi, amazi n’izindi ziganje mu ikorwa ry’ibikorwaremezo.

Abanyamakuru ba Reuters barashwe

Imodoka yari irimo abanyamakuru babiri ba Reuters yarashweho ubwo yari ibajyanye gutara amakuru yo ku rugamba i Sievierodonetsk, aho bivugwa ko Ingabo za Ukraine ziri gusubiza inyuma iz’u Burusiya.

Reuters yavuze ko abanyamakuru bayo bari batwawe mu modoka yatanzwe n’uruhande rw’u Burusiya ruri kugenzura ako gace, ndetse ikaba yari itwawe n’umushoferi watanzwe n’urwo ruhande.

Haribazwa niba Ingabo za Ukraine ari zo zagabye igitero kuri iyi modoka, ibintu byafatwa nk’ubushotaranyi ndetse no kubangamira itangazamakuru muri ibi bihe by’intambara.

Umushoferi wari utwaye aba banyamakuru yahise yitaba Imana, mu gihe abanyamakuru bakomeretse.

Miliyoni 14 zimaze guhunga mu minsi 100

Amin Awad washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu gukurikirana ikibazo cya Ukraine, yatangaje ko impunzi zirenga miliyoni 14 z’Abanya-Ukraine bahunze mu minsi 100 ishize.

Miliyoni esheshatu zahungiye hanze y’igihugu mu gihe abandi miliyoni umunani bahungiye imbere mu gihugu, cyane cyane mu bice by’Iburengerazuba bitarageramo intambara.

U Burusiya bumaze kwigarurira 20% by’ubutaka bwose bwa Ukraine, igihugu cya kabiri kinini mu Burayi nyuma y’u Burusiya ubwabwo.

Awad yavuze ko ‘umuvuduko abaturage ba Ukraine bari guhungiraho utigeze ubaho mu mateka y’intambara ku Isi.’

Abaturage barenga miliyoni 14 bamaze guhunga intambara muri Ukraine

Perezida Macron yagaragaje uburyo yaburiye Putin akamwima amatwi

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko yaburiye mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, akamubwira ko igikorwa agiye gukora cyo gutera Ukraine ari ikosa rikomeye yikoreye ku giti cye, ku gihugu cye ndetse no ku mateka muri rusange.

Uyu muyobozi yavuze ko Perezida Putin yakoze ikosa ryo kwishyira mu kato kandi ko bigoye cyane ko azakikuramo.

Ati “Ntekereza ko yakoze ikosa rikomeye cyane, arikorera ku baturage b’igihugu cye, kuri we ku giti cye ndetse no ku mateka y’Isi.”

Yongeyeho ko bigoye cyane uburyo uyu mugabo azikura muri uyu mutego yishyizemo, ati “Kwishyira mu kato ni ikintu kimwe, ariko kukikuramo ni inzira ikomeye cyane.”

Mbere gato y’uko u Burusiya butangira intambara yo muri Ukraine, Perezida Macron yagiriye uruzinduko mu Burusiya aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Vladimir Putin, avayo agana muri Ukraine ariko ingendo ze ntabwo zagize icyo zimara mu gukumira intambara.

Perezida Macron yagerageje kuburira Putin ariko undi ntiyamwumva

U Burusiya buri gutanga pasiporo ku batuye Kherson na Melitopol

Ikigo cy’Abanyamerika gikurikirana amakuru y’intambara cyatangaje ko u Burusiya buri gutanga pasiporo ku baturage b’imijyi ya Kherson na Melitopol bifuza kujya gutura mu Burusiya.

Gusa iki kigo kivuga ko “U Burusiya buri kugorwa no kugenzura abaturage b’iyo mijyi bugenzura,” ndetse bigakekwa ko utu duce twombi dushobora kwiyomeka ku Burusiya, dore ko bikekwa ko bwifuza kutwigarurira, mu matora ya kamparamaka ashobora kuba mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Icyakora Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko Ingabo z’igihugu cye zizakomeza gukora iyo bwabaga mu kwisubiza ibice byigaruriwe n’u Burusiya, ndetse ko yizeye ko mu gihe intambara izaba irangiye, abaturage ba Ukraine bazongera kwisuganya mu gihugu cyabo.

Hasabwe iperereza ku burangare bwa Ukraine mu ntangiriro z’intambara

Mu gihe hashize iminsi irenga gato 100 intambara yo muri Ukraine itangiye, ibibazo ku mpande zose bikomeje kuba byinshi. Ku ruhande rumwe, abatavuga rumwe na Leta ya Ukraine bakomeje kugaragaza ko hakenewe kuzakorwa iperereza ku burangare bwaranze ubuyobozi bwa Ukraine mu ntangiriro y’intambara.

Kuva mu Ugushyingo umwaka ushize, ubutasi bwa Amerika bwaburiye Ukraine buyibwira ko u Burusiya buri gutegura igitero simusiga ku butaka bwayo.

Icyakora aya makuru, nubwo yabaga ari mu cyiciro cy’amakuru yizewe ku rwego rwo hejuru, ntabwo ubutasi bwa Ukraine bwayahaga agaciro, ndetse byakomeje gutya na nyuma y’uko nabwo butangiye kugenda buyibonera.

Byageze aho Amerika itumiza abahagarariye ibihugu byabo muri Ukraine, ibereka uburyo u Burusiya buri gutegura igitero, ariko byose ntibyahindura imitekerereze ya Leta ya Kyiv, yakomeje kwizeza abaturage ko intambara idashoboka kandi ko ‘ibiganiro bishobora gukemura ibibazo kurusha intambara.’

Depite Volodymyr Ariev wo mu Ishyaka ESP ritavuga n’ubutegetsi muri Ukraine, yatangaje ko hakenewe iperereza ku buryo ubuyobozi bukuru bwa Ukraine bwitwaye muri ibi bihe mbere gato y’uko ibitero by’u Burusiya bitangira.

Amakuru avuga ko Amerika yabwiye Ukraine mu ijoro ryo ku itariki ya 23 Gashyantare, ari naryo ryakurikiwe n’ijoro ry’igitero, ko u Burusiya buri bugabe igitero, ariko ntihagira umuburo cyangwa inama idasanzwe itegurwa.

Muri iryo joro, Perezida Zelensky wa Ukraine yari mu rugo rwe n’umuryango we, abayobozi bakuru ba gisirikare bari mu ngo zabo ndetse ngo hari n’abakanguwe n’urusaku rw’imodoka zitanga umuburo zagendaga mu Mujyi wa Kyiv, barebye ku makuru basanga urugamba rwambikanye.

Depite Ariev yatangaje ko ibyo bikorwa birimo uburangare bukomeye, bityo ko mu gihe intambara izaba irangiye, hekenewe iperereza ku cyateye ubu burangare.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko Ukraine ibonye ko ibyago byo guterwa biri kwiyongera, yari gutanga umuburo ku baturage bari mu mijyi yari ifite ibyago byinshi byo kuraswaho bitewe n’ibikorwaremezo biyirimo, kimwe n’imijyi yo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ibi ngo byari kugira uruhare rukomeye mu kugabanya umubare munini w’abaturage bagizweho ingaruka n’iyi ntambara, barimo abayiguyemo, ababuze uko bahunga n’abayikomereyemo, bitewe n’uko batahawe amakuru kugira ngo babone uko bitegura, cyangwa se babe banahunga.

Leta ya Ukraine irashinjwa kutaburira abaturage bayo kandi yari ifite amakuru ahagije y'uko u Burusiya buzayitera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .