00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwoherereje Qatar abana batandatu bwari bwarakuye muri Ukraine

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 May 2024 saa 09:16
Yasuwe :

Bigizwemo uruhare na Leta ya Qatar, u Burusiya bwohereje abana batandatu bwari bwarakuye muri Ukraine mu gihe cy’intambara yatangiye muri Gashyantare 2022.

Ukraine ihamya ko u Burusiya bwafashe bunyago abana bayo bagera ku bihumbi 20 kuva iyi ntambara yatangira, bubatandukanya n’imiryango yabo, kandi ngo 400 ni bo bonyine basubijwe i Kyiv.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) muri Werurwe 2023 rwasohoye impapuro zo gufata Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na Komiseri ushinzwe uburenganzira bw’abana, Maria Lvova-Belova, rubashinja gutwara aba abana mu buryo butemewe.

Gusa ariko, guverinoma y’u Burusiya yateye utwatsi impapuro z’uru rukiko, isobanura ko aba bana batigeze bafatwa bunyago, ahubwo ko bakuwe mu bice biberamo intambara ku bw’umutekano wabo.

Ibiro ntaramakuru TASS by’Abarusiya kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024 byagaragaje videwo ya Ambasaderi wa Qatar i Moscow aha ikiganza aba bana bari mu kigero cy’imyaka hagati y’itandatu na 17, nyuma yo kubakira.

Byasobanuye ko iki gikorwa cyabereye i Moscow cyitabiriwe n’abahagarariye Komiseri w’u Burusiya ushinzwe uburenganzira bw’abana, Maria Lvova-Belova.

Biteganyijwe ko Leta ya Qatar izohereza aba bana muri Ukraine, kandi Ambasaderi wayo mu Burusiya yasobanuye ko iki gihugu kizakomeza gukorana n’ibi bihugu biri mu ntambara, kugira ngo abandi bana bazasubizwe iwabo.

Qatar ni yo izasubiza aba bana muri Ukraine nyuma yo kubashyikirizwa n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .