Ukraine ihamya ko u Burusiya bwafashe bunyago abana bayo bagera ku bihumbi 20 kuva iyi ntambara yatangira, bubatandukanya n’imiryango yabo, kandi ngo 400 ni bo bonyine basubijwe i Kyiv.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) muri Werurwe 2023 rwasohoye impapuro zo gufata Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na Komiseri ushinzwe uburenganzira bw’abana, Maria Lvova-Belova, rubashinja gutwara aba abana mu buryo butemewe.
Gusa ariko, guverinoma y’u Burusiya yateye utwatsi impapuro z’uru rukiko, isobanura ko aba bana batigeze bafatwa bunyago, ahubwo ko bakuwe mu bice biberamo intambara ku bw’umutekano wabo.
Ibiro ntaramakuru TASS by’Abarusiya kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024 byagaragaje videwo ya Ambasaderi wa Qatar i Moscow aha ikiganza aba bana bari mu kigero cy’imyaka hagati y’itandatu na 17, nyuma yo kubakira.
Byasobanuye ko iki gikorwa cyabereye i Moscow cyitabiriwe n’abahagarariye Komiseri w’u Burusiya ushinzwe uburenganzira bw’abana, Maria Lvova-Belova.
Biteganyijwe ko Leta ya Qatar izohereza aba bana muri Ukraine, kandi Ambasaderi wayo mu Burusiya yasobanuye ko iki gihugu kizakomeza gukorana n’ibi bihugu biri mu ntambara, kugira ngo abandi bana bazasubizwe iwabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!