00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwizihije Umunsi w’Intsinzi mu karasisi karyoheye ijisho

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 May 2025 saa 12:22
Yasuwe :

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2025, mu mbuga nini yo mu mujyi wa Moscow mu Burusiya hari kuba ibirori byo kwizihiza umunsi ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zatsinze iz’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Mu iyi mbuga, hari kuba akarasisi karyoheye ijisho kagizwe n’abasirikare, ibifaru na misile. Amabendera ndetse n’amafoto y’abasirikare barwanye uru rugamba muri Gicurasi 1945 bikikije abakora akarasisi.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yasobanuye ko abasirikare barenga 11.500 barimo abasanzwe mu ngabo z’igihugu, abo mu rwego rw’ubutasi, abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’abo mu mutwe urinda abayobozi bukuru ari bo bitabiriye aka karasisi.

Zimwe mu ntwaro zifashishijwe mu karasisi zirimo izo mu gihe cy’Abasoviyete zirimo ibifaru bya T-34 n’izigezweho nka BMP-1AM, indege z’intambara za Sukhoi 25.

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ni we watangije ibi birori ku mugaragaro. Iruhande rwe, hari abandi bakuru b’ibihugu bifitanye umubano mwiza n’igihugu cye barenga 20.

Xi Jinping w’u Bushinwa, Alexander Lukashenko wa Belarus, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo, Capt. Ibrahim Traore wa Burkina Faso, Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru na Robert Fico wa Slovakia bari i Moscow.

Perezida Putin yatangaje uyu ari umunsi w’ibyishimo bivanze n’agahinda ndetse n’ishema Abarusiya batewe n’abasirikare batsinze abari bafite amatwara y’Abanazi, bagasubiza ikiremwamuntu ubwisanzure.

Ati “Tubungabunga mu kwizera urwibutso rw’ibi bikorwa by’ubutsinzi kandi nk’abakurambere bacu, twizihiza umunsi mukuru nk’uwacu, uw’ingenzi ku gihugu cyacu.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko u Burusiya buzakomeza kuba urukuta abafite amatwara y’Abanazi badashobora kumeneramo, burwanye ababufitiye urwango. Ati “Tuzakomeza kurwanya ubugizi bwa nabi bukorwa n’abashaka gushyira imbere ibitekerezo bisenya. Ukuri n’ubutabera biri ku ruhande rwacu.”

Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, ingabo z’Abasoviyete zifatanyaga n’iz’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza. Igitutu zashyize ku Banazi cyatumye Adolf Hilter wayoboraga u Budage yiyahura.

Mbere y'uko akarasisi gatangira, abaturage n'abasirikare bafashe amafoto
Perezida Vladimir Putin hamwe n'abasirikare bakuru, mbere yo gutangiza akarasisi
Abasirikare baserukanye impuzankamo y'ibirori
Abasirikare b'abakobwa ni uku baserutse mu karasisi
Abasirikare barwanye uru rugamba bitaweho by'umwihariko
Abasirikare bitabiriye aka karasisi bagaragaje imbaraga zidasanzwe
Ibifaru na byo byifashishijwe muri aka karasisi
Iyi modoka ihetse misile yambukiranya imigabane
Indege za Sukhoi-25 ni zo zifashishijwe mu karasisi ko mu kirere
Perezida Putin yatangaje ko u Burusiya buzakomeza kwitambika abafite amatwara y'Abanazi
Aka karasisi kari kubera mu mbuga nini ya Moscow izwi nka Red Square
Putin n'abandi banyacyubahiro
Capt Ibrahim Traoré wa Burkina Faso ni umwe mu bakuru b'ibihugu bitabiriye ibi birori
Umunyamabanga w'Akanama k'Umutekano k'u Burusiya, Sergei Shoigu, agenzura ingabo mbere y'akarasisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .