Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho u Burusiya bushinje Ukraine kugaba ibitero ku mupaka wabwo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya rivuga ko ibitero ku Mujyi wa Kyiv bigiye kongerwa mu gusubiza iby’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Burusiya.
Iyi minisiteri yatangaje ko yagabye igitero ku ngabo za Ukraine hafi y’Umujyi wa Kyiv. Ni igitero cyagabwe mu masaha y’umugoroba ku wa Kane.

CIA yashinje u Burusiya umugambi wo gukoresha intwaro kirimbuzi
Umuyobozi Mukuru wa CIA, William Burns, ku wa Kane w’iki Cyumweru yatangaje ko Perezida w’u Burusiya ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine cyane ko igihugu cye gikomeje guhura n’imbogamizi zirimo kuba intambara itagenda nk’uko cyari cyiteze.
Yavuze ko nta muntu n’umwe ukwiriye kumva ko Putin adashobora gukoresha izo ntwaro cyane ko igihugu cye kiri guhura n’ibizazane.
Yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibimenyetso bifatika by’uko u Burusiya bwaba bwaramaze kohereza izo ntwaro muri Ukraine.

U Budage bwafatiriye bumwe mu bwato bunini ku Isi
U Budage bwafatiriye bumwe mu bwato bunini ku Isi bw’umuherwe w’Umurusiya, Alisher Usmanov, nka kimwe mu bihano bireba Moscow kubera intambara yashojwe muri Ukraine.
Ubwo bwato bureshya na metero 156 bivugwa ko bufite agaciro ka miliyoni 600$. Kuva mu Ukwakira umwaka ushize, bwari i Hamburg mu Budage.
Hari hashize igihe inzego z’u Budage zishaka gufatira ubwo bwato ariko ntabwo byahise bishyirwa mu bikorwa kuko hatari hakanogejwe inzira z’amategeko zituma gufatwa kwabwo bititwa ko binyuranyije n’amategeko.
U Budage bwashakaga kureba neza koko niba Sosiyete ibwanditseho ifitanye isano na Alisher Usmanov, baza gusanga ariko biri kuko ari iya mushiki we.
Mu 2021 byatangajwe ko Usmanov wahoze ari umunyamigabane muri Arsenal, ari umuntu wa gatandatu ukize mu Bwongereza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!