Iran na Amerika ntibicana uwaka ahanini kubera intwaro za nucléaire Amerika ishinja Iran gukora. Ibi byatumye Iran ishyirirwaho ibihano by’ubukungu uretse ko byaje gukurwaho mu 2015, nyuma y’uko ibihugu byombi bigiranye amasezerano, gusa ibi nabyo ntibyatinze kuko Trump yaje gukura Amerika muri ayo masezerano.
U Burusiya busanzwe ari inshuti ya Iran, bwavuze ko bwiteguye kugira uruhare mu kongera guhuriza Iran na Amerika mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo birimo ikorwa ry’izi ntwaro ndetse n’imitwe y’iterabwoba irimo Hezbollah na Hamas ishyigikiwe na Iran, nk’uko Amerika yakunze kubigaragaza.
Dmitry Peskov yavuze ko "U Burusiya bwizeye ko Amerika na Iran bikwiriye gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi binyuze mu biganiro. Twiteguye gukora ibikenewe byose mu kugera kuri iyi ntego."
Perezida Trump usanzwe ari inshuti magara ya Israel, ni umwe mu bayobozi bazwiho kutavuga rumwe na Iran, ku buryo benshi bibaza niba azemera kwicara ku meza y’ibiganiro, akaganira na Iran.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!