00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwisubije agace ka Kursk bukambuye Ukraine

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 April 2025 saa 01:50
Yasuwe :

U Burusiya bwisubije Umujyi wa Kursk, agace kari ku mupaka Ukraine yari yararwanye inkundura ikagafata mu mpera z’umwaka ushize.

Perezida Putin yavuze ko ibitero bya Ukraine byapfubye, ashimira ingabo z’igihugu cye ku gikorwa gikomeye cyo gutsinda abo bahanganye.

Ntabwo Ukraine iragira icyo itangaza kuva aka gace kasubira mu maboko y’u Burusiya. Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Ingabo za Ukraine zari zatangaje ko zikomeje gukorera muri Kursk.

Ukraine yari yagabye ibitero ku Ngabo z’u Burusiya ziri muri aka gace muri Kamena, zigafata mu buryo bworoshye. Ni cyo gikorwa cya mbere cya gisirikare cyari cyinjiye ku butaka bw’u Burusiya kuva intambara ya kabiri y’Isi yarangira.

Putin yashimye ingabo ze zisubije agace ka Kursk

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .