Imyanzuro ya Putin yafashwe nko kuburira ibihugu byo mu Burayi byari bisanzwe birambiriza kuri gaz ituruka mu Burusiya cyo kimwe na lisansi.
Niba bishaka gukomeza kugerwaho n’ibyo bicuruzwa, birasaba kwishyura mu ma-rubles.
Nyuma y’umunsi umwe u Burusiya bufashe uwo mwanzuro, ibigo bigenzura ibijyanye n’ingufu mu Budage, Uniper na Eni SpA yo mu Butaliyani, bivugwa ko byafunguye konti muri banki yo mu Burusiya yitwa Gazprombank kugira ngo bibone uko bigura gaz yo mu Burusiya.
U Burusiya bwinjiza nibura miliyoni 850 $ ku munsi mu bucuruzi bwa gaz n’ibikomoka kuri peteroli ku munsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!