00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwimuriye urugamba muri Donetsk: Amakuru agezweho mu ntambara na Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 July 2022 saa 11:22
Yasuwe :

Ingabo z’u Burusiya zerekeje urugamba rukomeye ku gace ka Donetsk mu burasirazuba bwa Ukraine, nyuma yo gufata imijyi ibiri ya nyuma muri Luhansk. Ibyo bice byombi bigize ikizwi nka Donbas.

Mu minsi ibiri ishize nibwo u Burusiya bwemeje ko Luhansk yafashwe, nyuma yo kwigarurira imijyi ya Severodonetsk na Lysychansk.

Ingabo z’u Burusiya zikomeje gusatira cyane umujyi wa Sloviansk, nk’uko ubutasi bw’u Bwongereza bwabyemeje.

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yakomeje iti "Mu gihe uyu mujyi ukomeje kugarizwa mu bice byo hagati n’amajyepfo, birashoboka cyane ko urugamba rwa Sloviansk ari rwo ruzaba isibaniro rikomeye mu rugamba rwo kurwanira Donbas."

Buvuga ko abasirikare benshi b’u Burusiya berekejwe no mu majyaruguru ku mujyi wa Izium.

U Busuwisi bwasabye kwitonda mu guha Ukraine amafaranga y’u Burusiya yafatiriwe

Perezida w’u Busuwisi yaburiye ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, ko bigomba kwitonda mu guha Ukraine ubwizigame bw’u Burusiiya bwafatiriwe, ngo bukoreshwe mu gusana icyo gihugu.

Perezida Ignazio Cassis yatangaje ko "uburenganzira ku mutungo ni uburenganzira bw’ibanze - ni uburenganzira bwa muntu."

Ni igisubizo yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’inama yahuzaga ibihugu bitandukanye haganirwa ku buryo bwo gufasha Ukraine kongera kwiyubaka, nyuma y’intambara n’u Burusiya.

Muri iyo nama, Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, yavuze ko yizeye ko bazahabwa miliyari $300-$500 z’u Burusiya zafatiriwe mu mabanki yo mu Burengerazuba, ngo bayifashishe mu kongera gusana igihugu.

Icyakora, Perezida w’u Busuwisi yavuze ko hari igihe bwa burenganzira bw’ibanze butubahirizwa, nk’uko byagenze mu bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19.

Gusa ati "Tugomba gushyiraho amategeko yishyingikirizwa mbere yo kubikora".

U Busuwisi bwonyine bufite miliyari $6.5 mu mitungo y’u Burusiya bwafatiriye.

Guverinoma ya Ukraine iheruka kuvuga ko ikeneye nibura miliyari $750 kugira ngo zifashe igihugu kongera kwiyubaka aho bishoboka.

U Burayi buzaruhuka u Burusiya bushyize imbunda hasi

Intumwa y’u Burayi mu bijyanye n’Ububanyi n’amahanga na politiki y’umutekano, Josep Borrell Fontelles, yavuze ko ibihano bafatiye u Burusiya birimo gutanga umusaruro, kandi bazabikomeza kugeza u Burusiya buhagaritse intambara kuri Ukraine.

Ni ibihano avuga ko birimo guhungabanya ubukungu bw’u Burusiya n’ababufasha, kandi ngo bizakomeza kwiyongera.

U Burayi bunakomeje guha Ukraine intwaro nyinshi kandi zikomeye, irimo kwifashisha mu ntambara na Ukraine.

Borrell yavuze ko kuva bwatangiza intambara kuri Ukraine muri Gashyantare, u Burusiya bumaze gufatirwa ibihano inshuro esheshatu, byakoze ku bantu hafi 1,200 n’ibigo 98 byo mu gihugu, mu nzego zitandukanye z’ubukungu.

Ni ibihano ibihugu bigize EU birimo gufata ku bufatanye n’ihuriro ry’ibihugu bifite ubukungu buri hejuru, G7.

Yakomeje ati "Kugeza mu mpera z’umwaka wa 2022, tuzaba tumaze kugabanya ibikomoka kuri peteroli bitumizwa mu Burusiya kugeza kuri 90% ndetse turimo kugabanya gaz itumizwayo. Ibyo byemezo birimo kuduha ubwigenge ku ngingo yakomeje kutubuza amahitamo yacu ya politiki ku gitutu cya Vladimir Putin."

"Ashobora kuba yaratekerezaga ko u Burayi butafata ibihano kubera uburyo bukoresha cyane ibijyanye n’ingufu biturukayo."

Borrell yavuze ko nubwo u Burusiya bwohereza mu mahanga ibintu byinshi bikenerwa mu nganda z’ahandi, butumiza mu mahanga ibintu byinshi cyane bidakorerwa imbere mu gihugu.

Yatanze urugero nko mu ikoranabuhanga rihambaye, ko 45% bugendera ku Burayi, 21% kuri Leta zunze ubumwe za Amerika na 11% ku Bushinwa.

Mu bijyanye n’igisirikare, ibi bihano ngo byagabanyije ubushobozi bw’u Burusiya bwo gukora za missiles zikomeye nka Iskander cyangwa KH 101.

Ibigo byo mu mahanga bikora imodoka nabyo byagiye bivana ibikorwa mu Burusiya.

Borrell ati "Imodoka nke zikorerwa mu Burusiya zizajya zigurishwa zidafite airbag cyangwa zidashobora gutwarwa mu buryo bwa automatic."

Yanavuze ko kugira ngo indege z’u Burusiya zibashe gukomeza gukora, bizasaba ko hari izikurwa mu kazi kugira ngo haboneke ibikoresho bisimbura ibyangiritse, kubera ko budashobora kubigura ku isoko mpuzamahanga.

Imwe mu nzira u Burusiya bushobora kwifashisha mu guhangana n’iki kibazo ni u Bushinwa, ariko ngo biragoye ko bwakwiyemeza gufasha u Burusiya kurenga ibihano bwafatiwe, kubera ingaruka nabwo bwahura nazo.

Borrell yakomeje ati "Ibi bihano bikomeye ndetse bikomeza no kwiyongera byaba bizatuma Vladimir Putin ahindura imibare ye? Bishobora kudakunda mu gihe cya vuba: ibikorwa bye ntabwo bigengwa n’imyumvire ishingiye ku bukungu."

"Ariko mu kumuhatira guhitamo gushyira imbere imibereho y’abaturage cyangwa igisirikare, ibihano bizamusigira ubwinyagamburiro buto kandi nabwo buzakomeza kugabanyuka."

Ibice bimwe bya Ukraine bimaze gusenywa n'intambara ku rwego rukomeye
Luhansk yamaze gufatwa, amaso yerekejwe kuri Donetsk
U Burusiya bukomeje kugota uburasirazuba bwa Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .