Luhansk ni kamwe mu duce tubiri tunini tugize igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine kizwi nka Donbas, hamwe na Donetsk.
Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yakomeje iti "Kugira ngo u Burusiya bugere ku ntego bwihaye, bugomba kongera imbaraga ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’abasirikare n’ibikoresho, ndetse bizafata igihe kinini."

Ingabo z’u Burusiya zirwanira mu mazi ziri mu myitozo idasanzwe
Umutwe w’ingabo z’u Burusiya ukorera mu nyanja ya Pasifila watangiye imyitozo idasanzwe izamara icyumweru, yitabiriwe n’amato arenga 40 y’intambara n’indege 20.
Ibiro ntaramakuru Tass byatangaje ko Minisiteri w’Ingabo yemeje ko iyo myitozo izaba kuva ku wa 3-10 Kamena, ikaragwamo ibikoresho byose bishobora gufasha mu kurwanya umwanzi, mu mazi magari.
Ni imyitozo yateguwe mu gihe u Burusiya bukomeje kurwana na Ukraine, intambara ishyigikiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi ndetse hari ubwoba ko bishobora kuzayinjiramo mu buryo bweruye.
Ambasade 50 zasubukuye ibikorwa muri Kyiv
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko za ambasade nibura 50 zasubukuye ibikorwa mu murwa mukuru Kyiv, nubwo icyo gihugu kiri mu ntambara.
Yakomeje ati "Buri ambasade igarutse mu murwa mukuru wacu ni ikimenyetso cy’icyizere cy’intsinzi yacu. Icyizere ko Ukraine izabasha kurwana ku busugire bwayo muri iyi ntambara yashowe ku butaka bwacu n’igihugu cy’u Burusiya."
Amerika yongereye urutonde rw’ibigo n’abantu bafatiwe ibihano
Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zongereye ibigo 71 byo mu Burusiya na Belarus ku rutonde rw’ibikumiriwe mu bucuruzi n’icyo gihugu, birimo inganda z’indege, izubaka ubwato n’ibigo by’ubushakashatsi.
Ibyo bigo birimo na Russian Academy of Sciences.
Minisiteri y’Imari ya Amerika imaze gufatira ibihano mu by’ubukungu ibigo 322, bishinjwa gushyigikira intambara y’u Burusiya muri Ukraine guhera ku wa 24 Gashyantare 2022.
Mu bindi bigo byafatiwe ibihano birimo Ilyushin Aviation Complex, Yakovlev Design Bureau, Rubin Central Design Bureau for Marine Engineering, Malakhit Marine Engineering Bureau na Almaz Central Marine Design Bureau.
Harimo kandi Gazpromneft Shelf n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, Deep-Water Research.

Uduce twinshi twa Ukraine dushobora kwiyomeka ku Burusiya
Umuvugizi wa Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko uduce dushaka kwiyomeka ku Burusiya dusanzwe ari utwa Ukraine, gukoresha kamarampaka bizagendera ku byo abaturage bifuza.
Kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare, uduce twinshi dukomeje kugaragaza ubushake bwo kwiyomeka ku Burusiya, ndetse bwaborohereje kubona ubwenegihugu.
Ni ubushake bukomeje kugaragara mu bice birimo Repubulika ya rubanda ya Luhansk na Repubulika ya Rubanda ya Donetsk.
Peskov yakomeje ati "Ntabwo ari ubushake bwa Kremlin bwo gufata ibyemezo ku bakora referendumu. Twabivuze kenshi ko ari uburenganzira bw’abaturage baba muri ibyo bice, kwigenera ahazaza habo."
"Icya mbere, bigomba kuba biri mu bushake bw’abaturage, icya kabiri, hari intambwe zigomba kunyurwamo."
Yavuze ko mu gihe muri Ukraine hakirimo guterwa ibisasu byinshi, bigoye ko haganirwa ku matora akomeye nka kamarampaka.
Uduce tw’u Burusiya dukomeje kuvuga ko dushobora kwiyomeka ku Burusiya turimo Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporozhye, ndetse ngo amatora ashobora kuba muri iyi mpeshyi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!