00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwemeje ko ibisasu byaguye muri Pologne byarashwe na Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 03:02
Yasuwe :

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yemeje ko ibisasu byaguye muri Pologne byarashwe n’ingabo za Ukraine, zigamije gukaza ubushotoranyi kugira ngo n’ibindi bihugu byinjire mu ntambara.

U Burusiya bwavuze ko amashusho y’ibisigazwa by’aho ibisasu byaguye i Przewodów, agasesengurwa n’abahanga mu by’umutekano b’u Burusiya yerekana ko nta gushidikanya ari misile ya S-300 y’ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine.

Iki gihugu cyavuze ko kucyegekaho gutera ibisasu muri Pologne bigamije gukuza ubushotoranyi kugira ngo bitume ibindi bihugu byinjira mu ntambara.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya iti “Turashaka gushimangira ko ibitero twagabye byari bigamije gusa ibice runaka byo muri Ukraine kandi ntibyegeraga ibilometero 35 uvuye ku mupaka wa Ukraine na Pologne”.

Ibivugwa n’u Burusiya byanashimangiwe na Perezida w’Amerika Joe Biden wavuze ko bidashoboka ko misile yishe abantu muri Pologne yarasiwe mu Burusiya kuko hari amakuru y’ibanze ahinyuza niba ibyabereye muri Pologne byatewe na misile yarasiwe mu Burusiya.

Yagize ati "Sinshaka kuvuga ibyo kugeza dukoze iperereza mu buryo bwuzuye, ariko ntibishoboka bitewe n’inzira yayo ko yarasiwe mu Burusiya, ariko tuzareba".

Biden avuga ko abategetsi b’ibihugu bikomeye ku isi bazafata umwanzuro ku ngamba bafata nyuma yo gutahura ibyabaye nyuma y’amaperereza arimo kubera muri Pologne.

Ukraine ishinjwa kurasa ibi bisasu, yavuze ko ari ibinyoma. Perezida Volodmyr Zelenskyy, yanditse kuri Twitter ko yagiranye ibiganiro na Perezida wa Pologne, akamwihanganisha ku rupfu rw’abaturage be baguye mu ‘bitero by’iterabwoba by’u Burusiya’.

Ati “U Burayi n’isi yose muri rusange bagomba kwirinda bihagije ibitero by’iterabwoba by’u Burusiya”.

Ku rundi ruhande, Pologne ivuga ko nta gihamya ntakuka ifite ku wagabye igitero cy’ibisasu bya misile byaguye mu cyaro cyo muri icyo gihugu hafi y’umupaka na Ukraine, bikica abaturage babiri b’abasivile.

Ibisigazwa by'aho igisasu cyaturikiye muri Pologne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .