Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko abo basirikare ba Ukraine bishwe tariki ya 13 Kanama 2024.
Ingabo za Ukraine zatangije ibitero muri Kursk tariki ya 6 Kanama 2024, zigamije guca intege Ingabo z’u Burusiya zashoje intambara kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.
Yagize iti “Ejo hashize, igisirikare cya Ukraine cyatakaje abasirikare 270 n’imodoka z’imitamenwa 16 zirimo ibifaru bibiri, Stryker ikora ubwikorezi, imodoka zisanzwe 10 n’imbunda ya 122-mm.”
Nk’uko ikinyamakuru Sputnik cyabitangaje, Minisiteri y’Ingabo yavuze ko kuva tariki ya 6 Kanama, abasirikare ba Ukraine 2300 bamaze kwicirwa muri Kursk, ibifaru byabo 37 bikaba byarafashwe.
Yasobanuye ko basirikare ba Ukraine bishwe harimo abashakaga kwinjira muri Kursk bifashishije imodoka z’imitamenwa na za Pickup.
Ububiko bw’intwaro bw’abasirikare ba Ukraine buri mu gace ka Yunakovka, Sadki, Miropolive, Khrapovschina, Mogritsa na Krovnoye mu Ntara ya Sumy ihana imbibi na Kursk na bwo ngo bwasenywe.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ku wa 13 Kanama yatangaje ko abasirikare babo bamaze gufata uduce 74 two muri Kursk, Umugaba Mukuru w’ingabo z’iki gihugu avuga ko ziri kugenzura ubutaka bwo muri iyi ntara bufite ubuso bwa kilometero kare 1000.
Zelensky kuri uyu wa 14 Kanama 2024 yatangaje ko kuva urugamba rwo muri Kursk rwatangira, abasirikare barenga 100 b’u Burusiya bamaze gufatwa mpiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!