Ni igitero cyabaye mu gihe u Burusiya nabwo bwateye misile nyinshi kuri Ukraine, by’umwihariko no ku murwa mukuru Kyiv.
Misile zahitanye abasirikare b’u Burusiya zatewe ku nyubako iri mu mujyi wa Makiivka, aho bikekwa ko ingabo z’u Burusiya zari zikambitse.
Miisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko barashweho misile esheshatu zoherejwe na MLRS Himars y’Abanyamerika, ku birindiro byakoreshwaga by’agateganyo.
Yakomeje iti "Intwaro z’u Burusiya zikumira ibitero byo mu kirere zahanuye misile ebyiri zarashwe na HIMARS. Ibindi bisasu bine byagize ingaruka zirimo urupfu rw’abasirikare 63 b’u Burusiya."
Iyi minisiteri yavuze ko imiryango n‘inshuti b’aba basirikare bazafashwa kandi bagahabwa inkunga.
Amashusho menshi yakwirakwijwe na Ukraine agaragaza inyubako ndende y’igorofa yarashwe ikangirika bikomeye.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko ari uburangare bukomeye ku Burusiya, kuba bwaremeye ko abo basirikare bajya mu nyubako imwe kandi nta bwirizi buhambaye buhari.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwavuze ko bwagabye ibitero byinshi muri Donetsk na Kharkhiv, byishe abacanshuro 70 b’abanyamahanga, abasaga 100 bagakomereka.
Ni mu gihe muri Kupyansk, u Burusiya buvuga ko bwishe abasirikare 30 ndetse busenya imodoka ebyiri z’intambara n’imodoka eshatu za gisirikare. Naho muri Krasniy Liman bwishe abasirikare 40, bwica 110 ahantu hatandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!