Mu kwezi gushize Perezida Putin yatangaje ko mu matora ya Amerika azashyigikira Visi Perezida Kamala Harris kuko ari na we ushyigikiwe na Perezida Joe Biden kuva yahagarika ibikorwa byo kwiyamamaza.
Ibi byahise biba inkuru ikomeye muri Amerika ariko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House byahise bisaba Perezida Putin “guhagarika kuvuga ku matora ya Amerika.”
Muri iki cyumweru Minisitiri Lavrov yatangaje ko amatora muri Amerika n’ibiyavamo ntacyo bivuze cyane kuko Perezida w’iki gihugu ashyirwaho n’itsinda ry’abavuga rikijyana bategeka ibikorwa mu gihugu.
Ati “Putin agira ibiganiro bisetsa, kandi akenshi yivugira amagambo arimo urwenya iyo avuga imbwirwaruhame n’igihe ari mu biganiro n’abanyamakuru.”
RT yanditse ko u Burusiya butabona itandukaniro riri hagati ya Kamala Harris, Donald Trump n’undi munyapolitike wo muri Amerika kuko itsinda ry’abategetsi b’ibanga bavuga rikijyana bahari kandi bakora muri Amerika.
Lavrov yavuze ko nubwo Trump yigaragaje nk’inshuti nziza ya Perezida Putin ubwo yari ku butegetsi, ibihano Amerika yafatiye u Burusiya byakomeje kubaho ndetse bamwe bemeza ko ari bwo byiyongereye.
Yanagaragaje ko Perezida Biden na we nubwo ari muri uyu mwanya ariko ntacyo ashobora gukora mu kuyobora igihugu kuko politike mpuzamahanga z’igihugu ntacyo yazihinduraho.
Ati “Amerika yakomeje ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine babinyujije mu butegetsi bwa Ukraine ndetse no mu bindi bice by’Isi bakomeza gutambamira imyanzuro y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku cyemezo cyo guhagarika intambara muri Gaza na West Bank.”
Lavrov yahamije ko u Burusiya butazongera kugira uwo butegerezaho ubufasha ngo bwizere ko hari umutegetsi mwiza uzajya muri White House bagafashanya cyangwa no mu kindi gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!