00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwavuze ko butagishishikajwe no kwinjira muri G7

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 15 February 2025 saa 11:22
Yasuwe :

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko umuryango wa G7 utagifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Isi, ndetse ko igihugu cye kidashishikajwe no kuwusubizwamo.

G8, kuri ubu yabaye G7 nyuma y’uko u Burusiya bukuwemo mu 2014, ni umuryango w’ibihugu biteye imbere birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

U Burusiya bumaze imyaka 11 bwambuwe uburenganzira bwo kuba umunyamuryango wa G8.

Icyakora Donald Trump wakunze kunenga icyo cyemezo, aherutse kuvuga ko byaba byiza icyo gihugu kiri mu bifite umutungo kamere mwinshi ku Isi, gisubiye muri uwo muryango.

G7 ariko ntabwo irimo ibihugu bitatu bikize mu musaruro mbumbe ku Isi (GDP) birimo u Bushinwa, u Buhinde ndetse na Brésil.

Pescov asubiza ubwo busabe bwa Trump yavuze ko uyu muryango utagifite ijambo rikomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’Isi, agaragaza ko hari ibindi bihugu byinshi byagize iryo jambo.

Ati “Ntabwo G7 ari yo ikiyoboye ubukungu bw’Isi n’izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage."

Yashimangiye ko amahitamo y’u Burusiya ubu ari G20, ibarizwamo ibihugu 20 biteye imbere ku Isi birimo u Bushinwa, u Buhinde, Brésil n’ibihugu byo muri G7 kuko ari byo bifite ijambo rikomeye ku bukungu bw’Isi.

Moscow yakuwe muri G8 nyuma yo gushinjwa kwiyomekaho agace ka Crimea kari aka Ukraine. U Burusiya bwari bwagiye muri uyu muryango mu 1997.

Umuvugizi w'Ibiro bya Perezida w'u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko batagishishikajwe no kwinjira muri G7 itagikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .