00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwavuze ko batakangwa n’ibihano by’u Burayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 May 2025 saa 08:46
Yasuwe :

Umuvugizi wa Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko igihugu cye kidatewe ubwoba n’ibihano u Burengeruba bw’Isi bukomeje gushyiraho kuko bamaze kumenya uko batesha agaciro ingaruka zabyo.

Yabitangaje kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025 nyuma y’uko ibihugu by’i Burayi bishyigikiye Ukraine bivuze ko bizafata ibihano bikaze nibutemera gushyiraho agahenge k’iminsi 30.

Dmitry Peskov ati “Tuzi icyo tuzakora ibihano nibishyirwaho n’uko tuzatesha agaciro ingaruka zabyo.”

Yashimangiye ko ingingo yo gukangisha u Burusiya ibihano nta nshingano.

U Burayi buvuga ko u Burusiya nibutemera agahenge hazafatwa ibihano ku bikorwa by’amabanki n’iby’ingufu bitandukanye.

U Burusiya bwavuze ko budatewe ubwoba n'ibihano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .