U Burusiya bwavuguruje Centrafrique yavuze ko bwayoherereje abasirikare n’intwaro zikomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Repubulika ya Centrafrique yatangaje ko u Burusiya bwohereje muri iki gihugu abasirikare n’intwaro zikomeye, bwo burabihakana buvuga ko nta basirikare bufite muri iki gihugu.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Centrafrique yashyize hanze ku Cyumweru yavuze ko yitabaje u Rwanda n’u Burusiya nk’ibihugu bafitanye umubano kugira ngo biyifashe gucunga umutekano mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, ndetse inemeza ko ubu busabe bwayo bwakiriwe neza n’ibi bihugu.

Nyuma y’umunsi umwe iri tangazo risohotse,Umuvugizi wa Guverinoma,Ange Maxime Kazagui yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko u Burusiya bwohereje muri iki gihugu "amagana y’abasirikare babwo n’intwaro zikomeye" kugira ngo bifashe iyi Guverinoma binyuze mu masezerano y’ubufatanye bafitanye.

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Mikhail Bogdanov yahakanye ibyatangajwe na Guverinoma ya Centrafrique avuga ko nta basirikare igihu cye gifite muri Centrafrique.

Bogdanov yavuze ko abantu bohereje muri muri Centrafrique ari abahoze mu gisirikare 300 bazatanga amahugurwa ku ngabo z’iki gihugu, ashimangira ko batabarizwa mu ngabo z’u Burusiya cyangwa se mu mutwe w’ingabo zidasanzwe.

Muri Centrafrique hasanzwe habarizwa abacanshuro b’Abarusiya bakora akazi ko kurinda umutekano w’Umukuru w’iki Gihugu bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’ahandi hantu hakomeye muri iki gihugu.

Muri iki gihugu hamaze igihe harangwa umutekano muke, gusa impungenge z’uko ibintu bishobora kudogera zarushije kwiyongera ku wa 19 Ukuboza 2020, ubwo Guverinoma ya Centrafrique yashinjaga François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu, gushaka guhirika ubutegetsi nyuma y’aho imitwe yitwaje intwaro igabye igitero mu Burengerazuba bw’iki gihugu.

Bozizé ngo yari akambitse hafi y’Umujyi wa Bossembélé mu bilometero 150 uvuye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Bangui, ahagabwe iki gitero. Ngo yari yiteguye guhurira n’abantu be mu Murwa Mukuru. Ibi byose biri kuba mu gihe iki gihugu cyitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku wa 27 Ukuboza.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wungirije w'u Burusiya, Mikhail Bogdanov yavuze ko nta basirikare b'iki gihugu bari muri Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .