00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwavanye ingabo muri Snake Island: Amakuru agezweho mu ntambara na Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 June 2022 saa 05:03
Yasuwe :

U Burusiya bwatangaje ko bwavanye ingabo zabwo muri Snake Island, ikirwa bwafashe mu minsi ya mbere y’intambara na Ukraine, yatangiye muri Gashyantare.

Ni icyemezo u Burusiya bwatangaje ko bwafashe mu kugaragaza ko bwifuza ineza, nk’uko Minisiteri y’Ingabo y’icyo gihugu yabitangaje.

Ukraine n’ibindi bihugu byo mu Burayi na Amerika byashinjaga u Burusiya gukoresha icyo kirwa mu gufunga ibyambu byavanaga ibiribwa muri Ukraine, ibintu ngo byateje ibura ry’ibiribwa ku isi. Iki kirwa kiri hafi y’icyambu cya Odessa, kimwe mu bikomeye muri Ukraine.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko kuva kuri iki kirwa bigaragaza ko budasahaka kubangamira gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo gushaka uburyo ibinyampeke byaheze muri Ukraine byagera ku isoko mpuzamahanga.

Muri iki gihe ibiribwa birimo gusohoka mu bubiko bwa Ukraine, aho kuri uyu wa Kane ubwato bupakiye toni 7.000 z’ibinyampeke bwavuye ku cyambu cya Berdyansk.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dimitry Kuleba, yatangaje ko u Burusiya butavuye muri aka gace ku neza, ko ahubwo bwahirukanywe hakoreshejwe intwaro zirasa mu ntera ndende cyane.

Yanditse kuri Twitter ati "Nyuma y’uko Ukraine itsinze Abarusiya bagabye igitero muri Snake Island, basobanuye ugusubiza inyuma ingabo zabo nk’ikimenyetso cyo gushaka ineza. Kenshi bapfobya ugutsindwa kwabo muri ubu buryo. Abafatanyabikorwa ntibakwiye gutinya guha Ukraine izindi ntwaro ziremereye kugira ngo turusheho kubohora ubutaka bwacu."

U Burusiya bufunze abasirikare 6000 ba Ukraine

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yemeje ko abasirikare basaga 6.000 ba Ukraine bamaniitse amaboko cyangwa bagafatirwa ku rugamba kuva rwatangira muri Gashyantare 2022, nk’uko Ibiro ntaramakuru RIA Novosti byabitangaje.

Kuri uyu wa Gatatu kandi ngo ibi bihugu byombi byahererekanyije imfungwa z’intambara, bigurana abantu 144 ku 144, nk’uko byemejwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Burusiya, Lieutenant-General Igor Konashenkov.

Amakuru avuga ko umubare munini w’abahererekanyijwe ari abasirikare bakomeretse byoroheje cyangwa bikabije, bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Ibikorwa birimo kugenda neza - Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko nta tariki ntarengwa ibikorwa bya gisirikare byo muri Ukraine birimo kugenderaho, kandi ko birimo kugenda uko byateguwe.

Putin yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yasozaga uruzinduko i Ashgabat muri Turkmenistan.

Yavuze ko u Burusiya bwagiye muri Ukraine bujyanywe no kubohora agace ka Donbas, kurinda abaturage bahaba no "kubaka uburyo bwatuma bwizera umutekano w’u Burusiya ubwabwo."

Yakomeje ati "Ibikorwa bikomeje kuba mu mutuzo kandi ku murongo. Ingabo zirimo kwigira imbere kandi zikagera ku ntego zatumwe kuri uru rwego rw’imirwano. Buri kintu cyose kirimo kugenda uko cyateguwe."

Yabajijwe niba hari itariki ntarengwa yahawe ibi bikorwa bigomba kurangiriraho, avuga ko nta mpamvu yo kuganira ku matariki ntarengwa, kuko byose bigendana n’imiterere y’imirwano.

Yakomeje ati "Mbere ya byose tugomba gutekereza ku kurinda abantu bacu."

Suède na Finland bigiye kwinjira muri NATO

Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro rya gisirikare ryo gutabarana, NATO, Jens Stoltenberg, yatangaje ko mu cyumweru gitaha ibihugu bya Suède na Finland bizasinya amasezerano abyinjiza muri NATO.

Stoltenberg yabwiye abanyamakuru i Madrid aharimo kubera inama ya NATO, ko icyo gikorwa giteganyijwe ku wa Kabiri tariki 5 Nyakanga.

Ayo masezerano ngo azaba agomba kwemezwa burundi n’inteko zishinga amategeko z’ibihugu 30 byose bigize NATO, ibyo bihugu bikabona kwakirwa.

Impungenge ziri cyane kuri Turikiya, ishinja ibi bihugu gushyigikira iterabwoba, ku buryo hari ingingo bagomba kubanza kuganiraho.

Uyu muryango ufite ingingo mu masezerano awushyiraho, iteganya ko igitero kigabwe kuri umwe mu banyamuryango, gifatwa nk’ikigabwe ku banyamuryango bo ku buryo bafatanya kwirwanaho.

Ni icyemezo gifashwe mu gihe NATO ihanganye n’u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine.

U Burusiya na Finlande bisangiye umupaka wa 1.340 km.

Perezida Putin yavuze ko urugamba rwo muri Ukraine rurimo kugenda nk'uko rwapanzwe
U Burusiya bwavanye ingabo kuri Snake Island

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .