Ibyo bihugu biherutse kwemeza ko akagunguru ka peteroli yo mu Burusiya kagomba kugura amadolari 60 mu gihe ahandi ari amadolari asaga 80.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, ku wa Gatandatu yavuze ko uwo mwanzuro batazigera bawubahiriza kuko wafashwe nta ruhare babigizemo.
Umwanzuro w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse n’uw’Ibihugu birindwi bya mbere bikize ku Isi (G7) uzatangira kubahirizwa ku wa Mbere, tariki 5 Ukuboza 2022.
Wafashwe hagamijwe kugabanya ubushobozi bw’u Burusiya kugira ngo butabona amafaranga yo gukomeza intambara bwatangije muri Ukraine.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wanavuze ko bifuza gusubiza ku murongo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatumye iby’ibindi bicuruzwa bitumbagira.
Mikhail Ulyanov, umwe mu bahagarariye u Burusiya mu miryango mpuzamahanga ifite icyicaro i Vienne muri Autriche, yavuze ko uwo mwanzuro ari ubwiyahuzi kuko u Burusiya bugiye gufungira u Burayi, ku buryo nta bikomoka kuri peteroli byabwo bazongera kubona.
U Burusiya ngo buri mu myiteguro yo kubaka imiyoboro izajyana ibikomoka kuri peteroli mu bihugu bititeguye kugendera ku mwanzuro w’Abanyaburayi.
Ibihugu nk’u Buhinde n’u Bushinwa bigura ibikomoka kuri peteroli byinshi mu Burusiya, byanze gusinya byemera ibyo biciro bishya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!