Umujyanama w’Umuyobozi w’ibiro bya Perezida Volodomyr Zelenskyy, Mykhailo Podolyak, yatangaje ko ibi bisasu byangije ibikorwaremezo byinshi.
Yanditse kuri Twitter ati "29.12.22. missiles zisaga 120 zarashwe kuri Ukraine zoherejwe n’u Burusiya, zangiza ibikorwa remezo ndetse zica inzirakarengane nyinshi z’abasivili."
29.12.22. 120+ missiles over 🇺🇦 launched by the "evil Russian world" to destroy critical infrastructure & kill civilians en masse. We’re waiting for further proposals from "peacekeepers" about "peaceful settlement", "security guarantees for RF" & undesirability of provocations.
— Михайло Подоляк (@Podolyak_M) December 29, 2022
Izi missiles ngo zoherezwaga n’intwaro ziri ku bwato ndetse n’indege z’intambara. Ni urugamba rukomeje, rwatangiye muri Gashyantare 2022.
Meya w’umujyi wa Kyiv, Vitaliy Klitschko, yanditse kuri Telegram ati "Habaye iturika ahantu henshi mu murwa mukuru. Hashobora kubaho ibura ry’amashanyarazi muri Kyiv. Mushyire umuriro muri telefoni n’ibindi bikoresho. Munazigame amazi."
Iturika ry’ibi bisasu kandi ryumvikanye mu mijyi ya Kharkiv, Odesa, Lviv na Zhytomyr.
Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko muri missiles 69 bateweho, 54 zashwanyurijwe mu kirere zitaragira ibyo zangiza.
Kuri uyu wa Kane, meya w’umujyi wa Lviv yavuze ko 90% byawo nta mashanyarazi bafite, mu gihe Klitschko we yavuze ko 40% bya Kyiv biri mu kizima. Ni mu gihe icyo gihugu kiri mu bihe by’ubukonje bukabije.
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Ukraine, Maj Gen Kyrylo Budanov, aheruka kuvuga ko u Burusiya buzakomeza kubateraho ibisasu, nubwo icyibazwa ari igihe bishobora kumara.
Yabwiye BBC ati "Ese bashobora kubikora igihe kirekire? Oya, kubera ko ntabwo basigaranye missiles nyinshi. Inganda za gisiirkare ntabwo zishobora gukora missiles zihagije."
"Ni yo mpamvu barimo kugerageza gushaka missiles mu bihugu bitandukanye byo ku isi."
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’iperereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aheruka kuvuga ko Moscow irimo gukoresha ibisasu byo mu myaka myinshi ishize, bidatanga umusaruro nk’uw’intwaro zigezweho.
Hari amakuru ko u Burusiya bumaze iminsi bugerageza gushakira intwaro muri Iran, zirimo na missiles zishobora kuraswa mu ntera ndende. Binavugwa ko bwaba burimo gushakira intwaro muri Korea ya Ruguru.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!