00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwateye ibisasu byinshi ku bikorwa remezo muri Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Werurwe 2023 saa 11:53
Yasuwe :

Ingabo z’u Burusiya zateye ibisasu byinshi muri Ukraine kuri yu wa Kane, byatumye ibice bimwe by’iki gihugu bibura amashanyarazi.

Ni ibisasu byatewe mu gihe ingabo za Ukraine n’u Brusiya bikomeje guhanganira mu mujyi wa Bakhmut.

Umurwa mukuru Kyiv, umujyi wa Odesa uri ku Nyanja y’Umukara n’umujyi wa Kharkiv ari nawo wa kabiri munini mu gihugu, hose harashwe.

Ibi bisasu byateje ibura ry’amashanyarazi mu bice byinshi, birimo n’uruganda rwa ’nucleaire’ rwa Zaporizhzhya ruri mu gace kagenzurwa n’ingabo z’u Bursiya kuva mu mwaka ushize.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, byatangaje ko u Burusiya bwarashe missiles 81, bwohereza na drones umunani zifite ubushobozi bwo guturika nk’igisasu, nk’uko byemejwe na bamwe mu bayobozi b’ingabo za Ukraine.

Nibura missiles 34 ngo zafashije kuraswa zitaragira ibyo zangiza, hamwe na drones enye.

Umuyobozi w’Ingabo muri Kyiv, Serhiy Popko, yagize ati "Ikibabaje hari missile muri Kinzhal yaguye ku bikorwa remezo."

Umujyanama wa Perezida wa Ukraine, Mykhailo Podolyak, yavze ko u Burusiya bwarashe missile nyinshi kuva mu ijoro, ubwo abaturage bari baryamye.

Inzogera ziburira abaturage ku bitero bya missile zavuze amasaha asaga arindwi mu mujyi wa Kyiv.

Hari amakuru ko u Burusiya bwaba bwanarashe missile yo mu bwoko bwa hypersonic yanahamije intego yayo, kuko zo zidafite ibintu byapfa kuzihagarika.

Meya wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavze ko nibura inyubako 40% muri uyu murwa mukuru zidafite amashanyarazi.

Guverineri wa Kharkiv, Oleh Synehubov, we yavuze ko uyu mujyi warashwe ibisasu 15, ahantu cyane cyane hari ibikorwa remezo.

Mu gihe ibitero bya missiles byari bikomeje, kuri uyu wa Kane Ingabo za Ukraine zatangaje ko u Burusiya burimo kugaba ibitero bikomeye ku mujyi wa Bakhmut, n’indi mijyi yo mu burasirazuba bw’igihugu ya Kupyansk, Liman, Avdiivka na Shakhtarsk.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Ukraine bwanditse kuri Facebook buti "Umwanzi akomeje ibitero ndetse nta kimenyetso agaragaza cyo gutanga agahenge ku mujyi wa Bakhmut,"

Mu ijambo yavuze mu ijoro ro kuri uyu wa Gatatu, Perezida Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko umujyi wa Baknhmut n’burasirazuba bwose bwa Ukraine buzwi nka Donbas, "ariho umutima wacu werekejwe mbere a mbere."

Ni mu gihe Yevgeny Prigozhin uyobora umutwe wa gisirikare wigenga, Wagner, yavuze ko bamaze gufata uburasirazuba bwa Bakhmut.

Kuva intambara yatangira mri Gashyantare 2022, u Burusiya bumaze gufata nibura 20% bya Ukraine, buturutse ku mupaka wabwo mu Brasirazuba. Gufata Bakhmut ngo byaba ari intambwe nziza iganisha ku gufata Donbas.

U Burusiya bumaze iminsi bugira umwanya wo gutera ibisasu byinshi muri Ukraine, bikibasira ibikorwa remezo. Inshuro iheruka yari ku wa 16 Gashyantare 2023.

Ibisasu byinshi byarashwe mu kirere cya Kyiv
Inyubako nyinshi zikomeje kubura amashanyarazi muri Kyiv no mu yindi mijyi ikomeye
U Burusiya bukomeje gutera ibisasu muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .