Kuri uyu wa Mbere Lavrov yavuze ko u Burayi na Amerika bakomeje kuvuga ko u Burusiya bugomba gutsindirwa ku rugamba, ibintu ngo bigaragaza ko batize neza.
Yagize ati "Baravuga ngo u Burusiya bugomba gutsindwa, ko bagomba gutsinda u Burusiya, u Burusiya bugatsindwa urugamba. Ndahamya ko muzi amateka kurusha abanyapolitiki bo mu burengerazuba bavuga ibyo. Bashobora kuba batarize neza ku ishuri."
"Bafata imyanzuro itari yo bagendeye ku buryo bumva ibya kera, n’icyo batekereza ko u Burusiya ari cyo."
Yari muri Yevgeny Primakov Gymnasium, mu kiganiro cyiswe "100 Questions to the Leader".
Yavuze ko amaherezo bazumva neza uko ibintu bimeze, ndetse bemere ko "badashoboka guhora bibasira inyungu zikomeye, Abarusiya, aho baba, ngo ntibabiryozwe."

U Bugereki bwemeye kwishyura gaz muri ruble
Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti, byatangaje ko ibigo byo mu Bugereki bitumiza gaz mu Burusiya byemeye gutangira kuyishyura muri rubble, ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu.
Ni icyemezo giheruka gufatwa na Perezida Putin, wasabye ko ibihugu batabanye neza kubera intambara yo muri Ukraine bizajya bihabwa gaz biyiguze mu mafaranga y’icyo gihugu, aho gukomeza gukoresha amayero n’amadolari.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati "Ibigo byose byo mu Bugereki bigura gaz byahinduye bitangira kwishyura muri rubbles"
Mu Bugereki hari ibigo bitatu bitumiza gaz mu Burusiya, bya DEPA Commerce, Mytilineos, Prometheus Gas.
Iyo gaz yihariye hagati ya 45% na 55% y’ibitumizwa mu mahanga byose, bitewe n’igihe.
Itariki ntarengwa yo kwishyura gaz yo muri Mata, ni ku wa 25 Gicurasi.
Abanyamerika ntibashyigikiye ibihano ku Burusiya
Ikusanyabitekerezo rishya ryagaragaje ko abanyamerika benshi badashyigikiye ko igihugu cyabo gikomeza gufatira ibihano u Burusiya, kubera intambara yo muri Ukraine.
Ibyo ahanini biraterwa n’ingaruka ibihano bikomeje kugira ku bukungu bwabo.
Iryo kusanyabitekerezo ryakozwe ku bufatanye bwa Associated Press na NORC Centre for Public Affairs Research, rigaragaza ko kuri ubu 45% by’abanyamerika bakuru ari bo basanga igihugu cyabo gikwiye gufatira u Burusiya ibihano byinshi bishoboka.
Ni mu gihe hejuru ya 51% bavuga ko ahubwo igihugu cyabo kigomba kwitondera ibikorwa byose bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Muri Mata, iyo mibare yari icuritse ugereranyije n’uko imeze ubu. Naho muri Werurwe ubwo u Burusiya bwari bumaze gutera Ukraine, 55% bari bashyigikiye ko Amerika ibufatira ibihano byinshi bishoboka.
Ukraine ishaka guhererekaya imbohe n’u Burusiya
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yasabye amahanga gushyira igitutu ku Burusiya bugahagarika intambara, kubera ingaruka ikomeje kugira ku gihugu cye.
Yavuze ko mu bikenewe harimo no kureba uburyo abasirikare ba Ukraine bafashwe n’u Burusiya baguranwa n’abo na yo yafashe, mu gikorwa avuga ko ari icya kimuntu.
Muri iryo jambo yagejeje ku nama ya World Economic Forum irimo kubera i Davos, yavuze ko nk’Umuryango w’Abibumbye, u Busuwisi, Israel n’ibindi, bishobora gutanga umusanzu muri icyo gikorwa.
Yakomeje ati "Ntabwo dukeneye abasirikare b’u Burusiya, dukeneye abacu. Twiteguye kubahererekanya nubwo byaba ejo."
Gusa yavuze ko icyo gikorwa gisa n’ikigoranye.

Amashuri amwe yo muri Ukraine agiye kwigisha mu Kirusiya
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kherson muri Ukraine bwatangaje ko amashuri ndetse na za kaminuza bigiye gutangira kwigisha mu Kirusiya. Hazaba hanigishwa ariko n’ururimi rwa Ukraine.
Umuyobozi wa gisirikare w’uwo mujyi, Kirill Stremousov, yavuze ko badashaka kugira uwo babangamira uburenganzira bwe.
Gusa yakomeje ati "Tuzabiganiraho neza mu nama hamwe n’abaturage."
Uwo mujyi ubu ugenzurwa n’u Burusiya, ubuyobozi bwawo bwanemeje ko ugiye kubakwamo ibirindiro bya gisirikare, nubwo ari ku butaka bwa Ukraine.
Stremousov yavuze ko ingabo z’u Burusiya ari zo zikomeje gusigasira amahoro n’umutekano byabo.
U Buyobozi bw’aka gace buheruka no gutangaza ko hashobora kuzaba amatora mu gihe kiri imbere, yo kwemeza niba aka gace gashobora kwiyomeka ku Burusiya.

Amerika ishobora kohereza ingabo muri Ukraine
Umugaba mukuru w’Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika, General Mark Milley, yatangaje ko harimo kuganirwa uburyo hanozwa uburyo ingabo zayo zitoza iza Ukraine, no kureba niba hari abasirikare bamwe bashobora kugira ibirindiro muri Ukraine.
Amerika yavanye ingabo zayo muri Ukraine mbere gato y’uko intambara n’u Burusiya itangira, ndetse nta gahunda ihari yo koherezayo abazajya kurwana.
Gusa Gen Milley yaciye amarenga ko abasirikare bashobora gusubira muri Ukraine mu gucunga umutekano wa ambasade, cyangwa izindi nshingano zitari ukurwana.
Yagize ati "Icyemezo cyo gusubiza Ingabo za Amerika muri Ukraine cyasaba iteka rya perezida. Rero turacyari kure cyane y’icyemezo nk’icyo."
Ibigo bimwe byanze kuva mu Burusiya
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Ukraine yatangaje ko hari ibigo byo mu mahanga bisaga 580 bikomeje gukorera mu Burusiya nk’aho nta cyabaye, mu gihe byinshi byamaze gufunga ibikorwa byari bifiteyo kubera intambara yo muri Ukraine.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yanditse kuri Instagram kuri uyu wa Mbere ko Ukraine yandikiye ibigo umunani mpuzamahanga ibisaba guhagarika gukorera mu Burusiya, ariko nta gisubizo yabonye.
Ati "Ntabwo twabategeka kuhava. Ariko dukeneye kunyura mu mfuruka zitandukanye."
Ibigo bikomeye ndetse n’inganda cyane cyane ibyo mu bihugu by’i Burayi na Leta zunze ubumwe za Amerika, byamaze gufunga ubucuruzi na serivisi mu Burusiya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!