00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwateguje iherezo ry’umubano wabwo na Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 August 2022 saa 03:33
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko Leta zunze Ubumwe za Amerika, niziramuka zifatiriye imitungo y’icyo gihugu bishobora gutuma umubano byari bifitanye urangira.

Byatangajwe n’igitangazamakuru cya Leta y’u Burusiya, TASS, nyuma y’uko abayobozi bakomeye bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bakomeje gusaba ko hafatirwa ubwizigame bw’u Burusiya, kugira ngo buzafashe mu kongera kubaka Ukraine.

Umuyobozi ushinzwe Amerika y’Amajyaruguru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Alexander Darchiev, yavuze ko iki cyemezo gifashwe byakwica burundu umubano wabwo na Amerika.

Ati “Turaburira Abanyamerika ku bw’ingaruka mbi cyane z’ibyo bikorwa zizangiza burundu umubano w’ibihugu byombi”.

Darchiev yavuze ko ukuboko kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Ukraine, kongereye uburyo Abanyamerika bakomeje kugira uruhare mu ntambara.

Yakomeje avuga ko mu gihe Amerika yafata u Burusiya nk’umuterankunga w’ibikorwa by’iterabwoba, umubano w’ibihugu byombi ushobora gupfa ku rwego utazagaruka.

Alexander Darchiev yavuze ko Amerika nifatira umutungo w'u Burusiya umubano w'ibihugu byombi uzahita usenyuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .