Yabitangaje mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya Rossiya mu kiganiro kizwi nka ‘60 minutes’.
Lavrov yagaragaje ko ibitero bya drones Ukraine iri kohereza mu Burusiya biri guhungabanya abasivili ku buryo bukomeye, ko ari ibyaha bikomeye birimo no guhonyora amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya iterabwoba.
Ati “Ibitero biri kugabwa n’ubutegetsi bwa Kyiv bigamije kwibasira abasivili gusa. Ni ikibazo gikomeye ndetse ni no guhonyora amasezerano atandukanye agamije kurwanya iterabwoba.”
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye na gato kandi ko bizatuma u Burusiya bufata ingamba zikakaye kurushaho mu gihe Ukraine yakomeza kuyigabaho ibyo bitero.
Ni umuburo uyu muyobozi yatanze nyuma y’uko Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya itangaje ko abasirikare bayo bakumiriye drones 59 za Ukraine mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ukuboza 2024.
Ni ibitero byakurikiye ibindi Ukraine yagabye n’ibyagabwe ku wa 21 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Kazan wo mu Ntara ya Tatarstan, bikangiriza inzu z’abaturage n’uruganda rwo muri icyo gice ku buryo bukabije.
Mu ntangiro za Ukuboza 2024, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko ingabo za Ukraine zirenga ibihumbi 43 zimaze kugwa muri iyi ntambara yatangiye mu 2022 ndetse n’abarenga 370 bayikomerekeyemo.
Nubwo iyo mibare itakorewe igenzura, Volodymyr Zelensky yatangaje ko ku ruhande rw’u Burusiya ingabo ibihumbi 198 z’iki gihugu cyabashojeho intambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!