00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwatangiye gutanga pasiporo ku baturage bo mu duce twahoze kuri Ukraine

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 June 2022 saa 09:04
Yasuwe :

Abayobozi bo mu duce u Burusiya bwigaruriye mu Majyepfo ya Ukraine, batangaje ko icyo gihugu cyatangiye gutanga pasiporo ku baturage batuye mu mijyi ya Kherson na Melitopol.

Ukraine yamaganye icyo gikorwa, ivuga ko kigamije kwiyomekaho utwo duce u Burusiya bumaze gufata mu ntambara imaze amezi ane ihuje ibihugu byombi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, byatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu abaturage 23 ba Kherson bahawe pasiporo z’u Burusiya.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko nubwo hatanzwe pasiporo nke, abazisabye ari benshi cyane.

Guverineri wa Kherson washyizweho n’u Burusiya, Volodymyr Saldo yavuze ko hari benshi bashaka pasiporo.

Ukraine yatangaje ko ari ubushotoranyi ibyo u Burusiya bwakoze ndetse ivuga ko izo pasiporo nta gaciro zifite.

Ibi bije bikurikira izindi pasiporo u Burusiya bwahaye abaturage bo muri Crimea yiyometseho mu 2014 ndetse no muri Donbas.

U Burusiya bwatangiye gutanga pasiporo ku baturage bo mu duce twahoze kuri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .