00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwatangatanze abasirikare ba Ukraine: Amakuru agezweho mu ntambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 June 2022 saa 12:50
Yasuwe :

Mu gihe u Burusiya bukomeje gutsinda abasirikare ba Ukraine mu burasirazuba bw’igihugu, bukomeje no kubatangatanga mu buryo bw’amakuru abageraho, bubasaba kumanika amaboko.

Ikigo Institute for the Study of War (ISW) cyatangaje ko cyabonye amakuru ko Ingabo z’u Burusiya zirimo gukoresha uburyo bwose bushoboka mu guca intege abasirikare ba Ukraine.

Cyifashishije amakuru arimo n’Ikigo gishinzwe Iperereza cya Ukraine (GUR), cyavuze ko abasirikare b’icyo gihugu bakomeje kwakira ubutumwa bwinshi "bubahamagarira kumanika amaboko, cyangwa bagahungira mu Burusiya."

Ni ubutumwa ngo burimo kunyuzwa mu buryo burimo ubutumwa bugufi kuri telefoni (SMS) ndetse no ku mbuga nkoranyambaga nka Telegram, Viber, Signal na WhatsApp.

ISW yanifashishije Impuguke mu bya Gisirikare muri Ukraine, Dmytro Snegirov, wemeje ko abasirikare ba leta barimo guteguzwa ko urugamba mu Mujyi wa Severodonetsk rushobora kubagendekera nk’ibyabaye muri Mariupol.

Muri uwo mujyi u Burusiya bwatsinze abasirikare ba Ukraine, abasigaye basaga 2500 bahungira mu buvumo buri munsi y’uruganda rw’ibyuma rwa Azovstal, abasirikare b’u Burusiya barabugota, basohokamo ku bwa burembe, ubu ni imbohe z’intambara.

Ikinyamakuru Independent cyo mu Bwongereza cyatangaje ko gishingiye ku makuru y’inzego z’iperereza, Ingabo z’u Burusiya zirimo kurusha iza Ukraine haba mu mbaraga za gisirikare n’ububiko bw’intwaro.

Cyanditse ko "Ingabo za Ukraine zirimo gutsindwa ku rugamba cyane kubera ko Ingabo z’u Burusiya zibarusha imbunda nini inshuro 20 kuri 1, naho mu ntwaro ntoya ni 40 kuri 1."

Byongeye, ngo urebye intwaro zirimo gukoreshwa, Ingabo za Ukraine zishobora kurasa mu ntera ya kilometero 24.9, mu gihe ingabo z’u Burusiya zo iyo ntera ziyikuba inshuro 12.

Umujyi wa Severodonetsk urugarijwe

Mu mirwano irimo kubera mu Burasirazuba bwa Ukraine, Ingabo z’u Burusiya zigeze ku Mujyi wa Severodonetsk, ubu urimo kuraswaho n’imbunda nini.

Uyu mujyi wari wagezemo abasirikare b’u Burusiya, ariko baza guhindura amayeri basubira inyuma, ubu barimo kuwurasaho bakoresheje imbunda nini n’indege z’intambara.

Guverineri w’uwo mujyi, Serhiy Haidai, yemeje ko igice kinini cya Severodonetsk ubu kiri mu maboko y’u Burusiya, ndetse ngo bukomeje no gusatira Umujyi wa Lysychansk.

Yakomeje ati "Ingabo za Moscow ubu ziragenzura igice kinini cya Severodonetsk. Agace kabamo inganda ariko karacyari akacu… Imirwano irakomeje ku mihanda y’imbere mu mujyi."

Mbere y’iyi ntambara, Severodonetsk yari ituwe n’abantu bagera ku 100.000.

Umujyi wa Severodonetsk ukomeje kuraswa mu buryo bukomeye

U Burusiya buracyiyumvamo imbaraga- Zelenskyy

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko magingo aya bigoye cyane kugirana ibiganiro n’u Burusiya, kubera ko "bwumva ko bugifite imbaraga."

Mu kiganiro yagejeje ku bayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatatu, Perezida Zelenskyy yagize ati "Dukeneye guca intege u Burusiya kandi Isi igomba kubikora."

Yavuze ko Ukraine irimo gukora uruhare rwayo, ariko ikeneye kunganirwa binyuze mu bihano bigenda bifatirwa u Burusiya.

Perezida Zelenskyy asanga u Burusiya bugifite imbaraga zidatuma ibihugu byombi bishyikirana

Intwaro zahawe Ukraine zatangiye gucuruzwa

Intwaro Uburengerazuba bw’Isi bwahaye Ukraine zikomeje kugurishwa rwihishwa, zikajyanwa mu Burasirazuba bwo Hagati nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru, RIA Novosti.

Intumwa y’u Burusiya mu biganiro ku kugenzura ikoreshwa ry’intwaro bibera i Vienna, Konstantin Gavrilov, yavuze ko hari impungenge ko izikomeye zarushaho gukwirakwira, zikagera no mu bakora iterabwoba.

Yagize ati "Hari ibyago by’ikwirakwira by’intwaro nto, by’umwihariko Javelins, za MANPADS (intwaro zishobora gutwarwa mu ntoki zirasa ibifaru) hirya no hino ku Isi. Kugeza ubu hari ibimenyetso ko izo ntwaro zirimo kugurishwa ku masoko atemewe, zikoherezwa mu Burasirazuba bwo Hagati, muri Idlib (muri Syria). Tumaze kubona amashusho yabyo."

Uwo muyobozi yabwiye Russia 24 ko Abanyaburayi batazi ko barimo gukina n’umuriro, ko izo ntwaro zishobora gutangira gukoreshwa n’abakora iterabwoba.

U Burayi na Amerika bashaka gutesha agaciro peteroli yo mu Burusiya

Umujyanama wa Perezida Joe Biden mu bijyanye n’Umutekano, Jake Sullivan, yatangaje ko harimo kuba ibiganiro bishya biganisha ku buryo bwo kugura peteroli iva mu Burusiya.

Yaganiraga n’abanyamakuru, aho yari abajijwe ku magambo ya Minisitiri w’Imari wa Amerika, Janet Yellen, wavuze ko bashobora kugura ibicuruzwa biva mu Burusiya biri ku isoko mpuzamahanga, ariko ku biciro byagabanyijwe cyane.

Yirinze kuvuga byinshi, ati "Dukeneye umwanya w’ibiganiro n’abafatanyabikorwa bacu mu Burayi, kandi ibyo biganiro birimo gukorwa binyuze mu zira nyinshi."

Perezida Joe Biden na we aheruka kuvuga ko bashobora kugena ibiciro ntarengwa kuri peteroli iva mu Burusiya, aho kwanga kuyigura.

Gusa ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahise bitumbagira cyane, ku buryo ibiciro ku masoko muri Amerika, muri Mata byageze ku mubare waherukaga mu myaka 40 ishize.

Mu gihe ibyo byari bitarava mu nzira, kuri uyu wa Kane igiciro cya gaz mu Burayi cyarenze 1000$ kuri metero kibe 1000, nyuma y’iturika ry’Uruganda rwa gaz muri Texas.

Kuri gaz izagezwa mu Burayi muri Nyakanga, igiciro cyayo mu Buholandi cyageze kuri 1,013.4$ kuri metero kibe 1000, ahwanye n’amayero 91.425 kuri MWh (megawatt imwe ku isaha).

Amategeko yo muri Donetsk agiye guhuzwa n’ayo mu Burusiya

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya rubanda ya Donetsk - agace ka Ukraine katangaje ko kigenga - Vitaly Khotsenko, yavuze ko guhuza amategeko yabo n’ayo mu Burusiya ari imwe mu ntego afite.

Yabwiye Russia-24 TV ati "Guhuza amategeko n’ayo mu Burusiya ni ingenzi, turimo kugenda twegerana kandi turifuza ko amategeko yacu ahuzwa n’ayo mu Burusiya."

Kugeza ubu abaturage bo mu bice bya Kherson na Zaporizhzhia, bari mu myiteguro yo gukoresha kamarampaka yo kwiyunga n’u Burusiya.

Meya wa Melitopol, Galina Danilchenko, kuri uyu wa Kane yabwiye yeleviziyo Rossiya-24, ko mu gihe cya vuba bashaka kumva amajwi yabo.

Yakomeje ati "Ntabwo bashaka kuguma munsi y’ubutegetsi bwa Kyiv, ahubwo bifuza kuba umuryango umwe n’u Burusiya."

Ubukungu bw’u Burusiya bukomeje kwihagararaho

Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Burusiya, Alexei Overchuk, yatangaje ko ubukungu bw’iki gihugu buzakomeza kwihagararaho, nubwo cyafatiwe ibihano bikomeye n’ibihugu byinshi.

Yakomeje ati "Bitewe n’ingamba zafashwe na Perezida, Guverinoma na Banki Nkuru y’u Burusiya, intambara y’ubukungu ku gihugu cyacu ntabwo irimo kugenda nk’uko abayitangije babyifuzaga."

Yavuze ko nko mu mezi ane ashize, ubukungu bwazamutseho 1.7%, ndetse ngo muri Gicurasi izamuka ry’ibiciro ryagaragaye ahantu henshi, mu Burusiya ryarahagaze.

Mu cyumweru cya nyuma cya Gicurasi ngo izamuka ryari 0% ndetse mu cyumweru gishize ibiciro byatangiye kumanuka.

Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Burusiya buzamanukaho 15%, na 3% mu 2023.

Ni imibare yatangajwe na Institute of International Finance, ikigo kivuga ko ibihano byafatiwe u Burusiya bizakomeza kuba byinshi, ari nako ingaruka zabyo zigera ku bihugu bitandukanye.

Amashusho y'icyogajuru agaragaza ko u Burusiya burimo gukoresha intwaro zikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .