Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Washington Post yavugaga ko Trump yasabye Perezida Putin kutenyegeza intambara yashoje kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, amwibutsa ko Amerika ifite ingabo nyinshi i Burayi.
Ngo iki kiganiro cyakurikiye icyo Trump yagiranye na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, wamusabye ko Amerika yakomeza gutera inkunga igihugu cyabo kugira ngo gishobore guhangana n’u Burusiya muri iyi ntambara.
Peskov kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2024 yatangaje ko inkuru y’ikiganiro cya Perezida Putin na Trump ari impimbano, asobanura ko Umukuru w’Igihugu cyabo adafite gahunda ihamye yo kuganira n’uyu munyapolitiki wo muri Amerika.
Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru Reuters, Peskov yagize ati “Ibi si byo rwose. Ni inkuru mpimbano, ni amakuru y’ibinyoma. Nta kiganiro cyabaye. Uru ni urugero rufatika rw’amakuru ari gutangazwa muri iki gihe, rimwe na rimwe mu binyamakuru bisanzwe bizwiho kutabogama.”
Umuvugizi wa Trump, Steven Cheung, yabajijwe niba koko Trump yaganiriye na Perezida Putin, ntiyabyemeza cyangwa ngo abihakane. Yavuze ko ibiro bye bitajya bivuga ku biganiro Trump agirana n’abakuru b’ibihugu.
Mbere no mu bihe byo kwiyamamaza, Trump watorewe kuyobora Amerika yatangaje ko azahagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya mu masaha 24 nyuma yo kujya ku butegetsi muri Mutarama 2024. Agaragaza ko kuganiriza impande zombi ari byo byamufasha kugera kuri iyi ntego.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!