Ni amakuru akubiye mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yashyize hanze kuri iki Cyumweru.
Iyi nyandiko ivuga ko Assad yavuye ku butegetsi ndetse yanahunze igihugu, agamije ko ubutegetsi buhererekanywa mu mahoro.
U Burusiya bwakomeje buvuga ko “busaba impande zose kudashyira imbere imirwano, bugakemura ikibazo cy’imiyoborere ya politike. U Burusiya buri mu biganiro n’imitwe yose itavuga rumwe n’ubutegetsi.”
U Burusiya butangaje ibi nyuma y’amasaha make abarwanyi b’umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) batangaje ko bafashe Umurwa Mukuru wa Syria, Damascus, nyuma y’indi mijyi itandukanye bagiye bafata mu byumweru bike bishize, nyuma yo kubura kw’imirwano.
Ihirima ry’ubutegetsi bwa Assad rifite imizi mu ntambara ya gisivile yavutse mu 2011 muri Syria yatangiye ari imyigaragambyo y’abaturage bavugaga ko barambiwe ubutegetsi bwa Assad.
Iyi ntambara yaje gufata indi ntera ubwo yivangwagamo n’amahanga, Amerika n’ibihugu by’u Burayi bishyigikira abarwanyaga Assad, u Burusiya na Iran nabyo bijya ku ruhande rw’uyu mugabo.
Abifashijwemo n’u Burusiya na Iran, Assad yabashije guhangana n’iyi mitwe ndetse yigarurira nibura 70% by’ubuso bwose bwa Syria. Benshi mu barwanyi b’iyi mitwe babarizwaga mu gice cy’amajyaruguru n’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria.
Mu byumweru bike bishize nibwo iyi mitwe yubuye imirwayo, bitewe ahanini n’uko impande zari zishyigikiye Assad zifite indi mirwano zihugiyemo. U Burusiya buri cyane mu ntambara ibuhanganishije na Ukraine, mu gihe Iran na Hezbollah bihanganye na Israel.
Izi nyeshyamba ziri mu byiciro bibiri, icya mbere kigizwe n’inyeshyamba ziyobowe n’umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) waturutse mu Majyaruguru y’igihugu. Uyu mutwe ugizwe n’abahoze ari abarwanyi ba Al-Queda, uyoborwa na Abu Mohammad al-Jolani.
Uyu mutwe warwanye uturutse mu majyaruguru, ni na wo ufite imbaraga, aho watangiriye intambara yawo mu Mujyi wa Idrib, ukomereza mu Mujyi wa Hama, magingo aya ukaba wafashe Damascus.
Gusa ntabwo HTS ari wo mutwe wonyine uri kurwana, kuko hari n’indi mitwe iri kurwana cyane cyane iyaturutse mu majyepfo y’igihugu.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihugu Assad yahungiyemo. Ahiritswe nyuma y’imyaka 24 yari amaze ku butegetsi yasimbuyeho se.
Minisitiri w’intebe wa Syria, Mohammad Jalali yavuze ko guverinoma ayoboye yiteguye gutanga ubutegetsi mu mahoro.
Kugeza ubu kandi aba barwanyi ba HTS bamaze gufungura abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Assad, ndetse batangaza ko bafashe igihugu mu buryo bweruye.
Amafoto ya HTS ubwo yari igeze muri Damascus
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!