00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwatanze icyizere ku masezerano y’amahoro na Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 April 2025 saa 08:35
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje igihugu cye na Amerika bigeze kure ibiganiro byo guhagarika intambara muri Ukraine ndetse ko kugeza ubu ibintu biri mu nzira nziza.

Atangaje ibi mu gihe Donald Trump yongereye igitutu kuri Ukraine kugira ngo yemere ubusabe bwa nyuma bwa Amerika bugamije guhagarika intambara.

Ni mu gihe kandi Steve Witkoff usanzwe ari intumwa ya Trump yihariye, ku wa 25 Mata 2025 ahura na Perezida Vladimir Putin bakaganira kuri iyo ngingo.

Lavrov ati “Ibintu biri mu nzira nziza. Perezida wa Amerika na we agaragaza ko tubirimo neza kandi nanjye ni ko mbibona. Twiteguye kugera ku gisubizo. Icyakora haracyari ibintu by’ingenzi tugomba kubanza kunoza muri ibi biganiro. Ni byo turimo.”

Mu minsi ishize Trump yakunze gushinja Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, kubangamira gahunda y’ibiganiro bigamije kuzanama amahoro mu gihugu cye, uyu muperezida wa Amerika akaburira mugenzi we ko nibikomeza uko, ashobora kuzabura igihugu cyose.

Ni nyuma y’uko Zelenskyy yari yatangaje ko Ukraine itazigera yemera ko Intara ya Crimea n’ibindi bice byahoze ari ibya Ukraine bigirwa burundu iby’u Burusiya.

Ikindi cyababaje Zelenskyy ni uko atari mu b’imbere bagira uruhare muri aya masezerano areba igihugu cye.

U Burusiya bwakunze kugaragaza ko bwiteguye guhagarika intambara, ariko na bwo bukagaragaza ko ibyo byagerwaho ari uko ibice bya Donetsk, Luhansk, Zaporizhzhia, Kherson byaba ibyabwo burundu, kongeraho Intara ya Crimea bwiyometseho mu 2014.

Ibyo byiyongeraho kubuza Ukraine kuba umunyamuryango wa OTAN, no kubuza uyu muryango wo gutabarana kubaka ibikorwaremezo muri Ukraine mu kwirinda ibibazo ku Burusiya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko ibiganiro byo guhagarika intambara muri Ukraine bigeze aheza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .