Ni ibyatangajwe kuri uyu 9 Ukuboza 2024. Bije bikurikira amakuru yavugaga ko Bashar al-Assad n’umuryango we bamaze kugera mu Burusiya nyuma y’uko imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Hayat Tahrir-al-Sham (HTS) yari imaze guhirika ubutegetsi igafata Umurwa mukuru wa Syria, Damascus.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, ubwo yabazwaga uko Assad yabonye ubuhungiro mu Burusiya, yavuze ko umwanzuro wafashwe n’umukuru w’igihugu.
Ati “Imyanzuro nk’iyi ntishobora gufatwa utabanje kubaza umukuru w’igihugu, ni we uyifata.”
Ku wa 8 Ukuboza 2024 nibwo itangazamakuru ryo mu Burusiya ryatangaje ko Bashar al-Assad n’umuryango we bahawe ubuhungiro mu Burusiya kubera impamvu z’ubutabazi nk’uko Minisiteri y’ububabyi n’amahanga y’u Burusiya yabitangaje.
Imitwe ya Hayat Tahrir-al-Sham (HTS) n’indi mitwe itaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Bashar al-Assad yigaruriye Damascus ku Cyumweru tariki 8 Ukuboza 2024, nyuma yo kugaba ibitero mu duce twinshi twa Syria.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!