00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwatangaje intsinzi ku ruganda rwa Azovstal muri Mariupol

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 May 2022 saa 08:18
Yasuwe :

U Burusiya bwatangaje intsinzi mu rugamba rwabwo rwari rumaze amezi rwo kwigarurira umujyi wa Mariupol uri ku cyambu muri Ukraine.

Abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko abarwanyi ba nyuma barwanaga ku ruganda rutunganya ibyuma rwa Azovstal rwo muri uwo mujyi, ubu bishyize mu maboko yabwo.

Mu gihe cy’amezi, abo barwanyi bari baraheze mu buvumo bwo muri iyo nyubako iri ku buso bwa kilometero kare 10, bibuza u Burusiya kwigarurira byuzuye uwo mujyi.

BBC yanditse ko uko kuhava kwabo ko ku wa Gatanu, gushoje igotwa rya mbere ryangije byinshi muri iyi ntambara, ubu Mariupol ikaba ari amatongo.

Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yavuze ko uwo mujyi n’urwo ruganda rw’ibyuma ubu byabohowe byuzuye nyuma y’uko abasirikare 531 ba Ukraine bavuye muri urwo ruganda.

Mu itangazo, iyo Minisiteri yongeyeho ko ibice byo munsi y’ubutaka aho intagondwa zari zihishe, biragenzurwa byuzuye n’ingabo z’u Burusiya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko abarwanyi ba nyuma bari basigaye barwana kuri urwo ruganda bahawe uruhushya rwo kuhava.

Umujyi wa Mariupol muri Ukraine ukomeje kwigarurirwa n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .