00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwasoje ibikorwa byo kwinjiza abasirikare bajya gutanga ubufasha muri Ukraine

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 12:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutekano mu Burusiya, Sergueï Choïgou, yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko ibikorwa byo kwinjiza abasirikare b’agateganyo ibihumbi 300 mu ngabo byari byategetswe na Perezida Putin bigeze ku musozo.

Kwinjiza abasirikare bo gutera ingabo mu bitugu abari ku rugamba muri Ukraine byatangajwe muri Nzeri. Sergueï Choïgou yavuze ko ibyo bikorwa bigeze ku musozo.

Nibura abasirikare b’agateganyo ibihumbi 82 boherejwe muri Ukraine mu gihe abandi ibihumbi 218 bakiri mu bigo bahererwamo imyitozo nk’uko Sergueï Choïgou yabivuze ubwo yahuraga na Perezida Putin nk’uko Midilibre ibivuga.

Ati “Inshingano mwari mwaduhaye zo kwinjiza abasirikare ibihumbi 300 zararangiye. Nta kindi giteganyijwe.”

Kwinjiza abasirikare b’agateganyo mu ngabo byategetswe na Putin nyuma yo gutsindwa umusubizo ku rugamba rwabereye mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Ukraine, ibihumbi by’ingabo z’u Burusiya bigahungira mu bihugu bituranyi birimo Arménie, Géorgie na Kazakhstan.

Ubutumwa n’amashusho y’abasirikare boherejwe muri abo bashya byagaragaye binubira ibikoresho bahawe, imiterere y’amahugurwa bahawe no kutubahirizwa kw’ibyo bari basezeranyijwe mu gihe cyo guhamagarwa.

Hari kandi imirambo ya bamwe muri bo biciwe muri Ukraine nyuma y’iminsi mike bageze ku rugamba, yatangiye gusubizwa mu Burusiya.

Putin yabwiye Minisitiri w’Ingabo ko ibyo bibazo bitari byitezwe ariko ko byatumye yongera gutekereza bundi bushya ku miterere y’igisirikare cy’u Burusiya.

Ati “Hashingiwe ku bunararibonye bw’imigendekere y’ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare tugomba gusubiza amaso inyuma tukazana impinduka mu bagize igisirikare harimo n’uburyo igisirikare kirwanira ku butaka cyubatse.

U Burusiya bwasoje igikorwa cyo kwinjiza abasirikare batari abanyamwuga, bajyanwa ku rugamba muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .