Mahfoudh ukomoka muri Tunisia ashinjwa gushinja ibinyoma uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, Sergey Shoigu n’Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Valery Gerasimov.
Umuvugizi w’uru rukiko yatangarije ibiro ntaramakuru TASS ko mu gihe Mahfoudh yagera mu Burusiya cyangwa akoherezwa n’ikindi gihugu i Moscow, yafungwa imyaka ine hashingiwe ku itegeko ryo muri iki gihugu.
Shoigu usigaye ari Umunyamabanga Mukuru w’inama y’igihugu y’umutekano na Gen Gerasimov mu 2023 bashyiriweho na ICC impapuro zo kubafunga, bashinjwa kugira uruhare rukomeye mu byaha by’intambara byakorewe muri Ukraine.
ICC kandi yanasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin na Maria Lvova-Belova uyobora Komisiyo ishinzwe kurengera abana, ibashinja gutanga amabwiriza yo gukura muri Ukraine abana mu buryo butemewe n’amategeko.
Leta y’u Burusiya yateye utwatsi izi mpapuro, isobanura ko nta gaciro iziha bitewe n’uko u Burusiya butigeze bushyira umukono ku masezerano yo kugengwa n’ubutabera butangwa n’uru rukiko.
Nyuma y’iki cyemezo, icyo gihe Leta y’u Burusiya na yo yasohoye impapuro zo guta muri yombi Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!