00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwashinjwe kugura abayobozi ba Ukraine

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 21 January 2022 saa 02:10
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyiriyeho ibihano bamwe mu bayobozi ndetse n’abahoze ari abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Ukraine bashinjwa kwifashishwa n’u Burusiya ngo bubashe kuyobora icyo gihugu.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryavuze ko “Inzego z’Ubutasi z’u Burusiya zakoresheje amayeri mu kugura abakora ndetse n’abahoze ari abakozi muri Guverinoma ya Ukraine kugira ngo bafashe Ukraine ikore ibyo u Burusiya bwifuza.”

Minisiteri y’Imari kandi yatangaje ko babiri mu bahanwe bakiri Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, bari baranihanangirijwe mbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera gufasha u Burusiya muri politiki yabwo yibasira ubusugire bw’ibindi bihugu.

U Burusiya bukekwaho kugura abayobozi bo hejuru muri Guverinoma ya Ukraine kugira ngo babuhe amakuru, bakifashishwa no guteza imidugararo imbere mu gihugu mu gihe umwuka utameze neza hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, yatangaje ko “ Leta izakomeza gufata ingamba ndetse n’ibindi bikorwa nk’ibi dufatanyije na Leta ya Ukraine mu kuvumbura, kugaragaza no kuburizamo umugambi w’u Burusiya wo guhungabanya Ukraine”.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hateganyijwe inama ihuza Anthony Blinken n’ushinzwe ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, kugira ngo barebe uko bahosha uyu mwuka mubi.

Ingabo z'u Burusiya zimaze iminsi ziryamiye amajanja ku mupaka ubahuza na Ukraine /Ifoto: Maksim Levin/Reuter

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .