U Burusiya bwashinjwe guha ibihembo aba-Taliban ngo bice ingabo za Amerika n’iz’u Bwongereza muri Afghanistan

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Kamena 2020 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ubutasi mu gisikare cy’u Burusiya zashinjwe ko zemereye amafaranga umutwe w’abarwanyi b’aba- Taliban bo muri Afghanistan nk’igihembo mu gihe baba bishe abasirikare ba Amerika cyangwa se ab’u Bwongereza bari muri icyo gihugu.

Inzego z’ubutasi mu Muryango w’u Burayi ni zo zemereye aya makuru CNN nubwo kugeza ubu u Burusiya bwo buyahakana bwivuye inyuma.

Umuyobozi watanze aya makuru ntiyigeze asobanura neza ngo avuge icyatumye u Burusiya bufata uwo mugambi, gusa avuga ko icyo gihembo cyashyizweho, mu isesengura bakoze cyagerajeje ku mirwano yateye inkomere. Gusa ntiyigeze asobanura neza ngo avuge igihe yabereye, umubare w’abakomeretse cyangwa se ibihugu bakomokamo, cyangwa se niba ari abakomeretse gusa cyangwa se niba barapfuye.

Ambasade y’u Burusiya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahakanye aya makuru, ivuga ko yatumye abadipolomate bayo baterwa ubwoba. Ni mu gihe n’umutwe w’Aba-Taliban nawo wahakanye aya makuru uvuga ko nta masezerano wigeze ugirana n’inzego z’Ubutasi z’u Burusiya.

Aya makuru aje mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari mu biganiro by’amahoro bigamije gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka 19 ibera muri Afghanistan.

New York Times yatangaje ko Perezida Trump yamenyeshejwe iby’aya makuru muri raporo yahawe muri Werurwe, gusa White House yabihakanye.

Ushinzwe itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Kayleigh McEnany, yavuze ko yaba Perezida cyangwa Visi Perezida, nta n’umwe wigeze ahabwa amakuru kuri iki gihembo cyashyizweho n’inzego z’ubutasi mu gisirikare cy’u Burusiya.

Bivugwa ko inzego z’ubutasi mu gisirikare cy’u Burusiya zimaze igihe zishaka guhungabanya abashyigikiye Amerika binyuze mu gushyiriraho ibihembo iyi mitwe y’abarwanyi.

U Burusiya bwashinjwe gushyiriraho Aba-Taliban ibihembo ngo bice ingabo z'u Bwongereza na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .