Umuvugizi w’Ingabo z’u Burusiya, Lt. Gen. Alexander Zorin, yatangaje ko ibikorwa byo guhererekanya imfungwa z’intambara bizaba birimo no gucyura imirambo 6000 y’abanya-Ukraine baguye ku rugamba.
Itangazo yasohoye ku wa 7 Kamena 2025 rigaragaza ko Ukraine itigeze itangaza igihe ihererekanywa ry’imfungwa z’intambara rizabera.
Amasezerano impande zombi ziheruka kugirana ateganya ko baherekanya abakomeretse, abarwaye bikomeye n’abafite imyaka iri munsi ya 25.
Lt. Gen. Zorin wari mu itsinda rya mu biganiro muri Turikiya yavuze ko ku wa gatanu bohereje imodoka zitwaye imibiri y’abasirikare 1212, bayigeza ahagomba kubera ihererekanywa, ndetse hari andi matsinda ane y’imodoka ziteguye gutwara abandi, buri cyiciro kirimo abarenga 1200.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!