Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 28 Mutarama, u Burusiya bwavuze ko Ingabo za Ukraine aribwo zarashe ibisasu ku bitaro byo mu Mujyi wa Novoaydar muri Leta ya Luhansk, abantu 14 barapfa mu gihe abakomeretse ari 24.
Ni ibitaro byifashishwaga mu kuvura abaturage bo muri ako gace ndetse n’abasirikare bakomeretse.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko ari ibyaha by’intambara byakozwe na Ukraine, bigomba guhanwa byanze bikunze.
U Burusiya buvuga ko Ukraine yarashe kuri ibyo bitaro ibizi neza ko harimo abaturage. Ibi bitaro byarashweho hifashishijwe ibisasu bya M142 HIMARS baherutse guhabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya ivuga ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abanyaburayi ntacyo bavuze kuri iki gitero, bigaragaza ubugambanyi n’umugambi bafite.
U Burusiye bwijeje ko bugikusanya amakuru y’ahantu hatandukanye Ukraine yagiye igaba ibitero kandi ibizi neza ko harimo abaturage, kugira ngo bishyirwe mu byaha by’intambara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!