Komisiyo ishinzwe iperereza yashyizwe n’u Burusiya kuri iki kibazo yatangaje ko “ku wa Kane, abasirikare ba Ukraine binjiye ku butaka bw’u Burusiya mu buryo butemewe n’amategeko, barasa iyi station ya gaz, ibintu byatumye yangirika.”
Iyi komisiyo yavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo w’ibyaha bishingiye ku iterabwoba kuko cyibasira ibikorwaremezo bya gisivile.
U Burusiya bwatangaje ko abagabye iki gitero bagomba gukurikiranwa ndetse bakagezwa imbere y’ubutabera kubera iki cyaha cy’iterabwoba.
Iyi station yagabweho igitero iherereye mu gace ka Kursk. Yakoreshwaga mu kohereza gaz iva mu Burusiya igana hirya no hino ku Mugabane w’i Burayi.
Ukraine yagabye iki gitero mu gihe Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo intambara yo muri Ukraine ihagarare.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!