Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ku wa 16 Gicurasi 2025 yatangaje ko u Burusiya nibutuganira na Ukraine ngo bihagarike intambara, buzishyura ikiguzi cyo kwinangira.
Stamer yakomozaga ku kuba Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yaranze kujya mu biganiro yagombaga guhuriramo na Volodymyr Zelensky wa Ukraine muri Turukiya, akoherezayo itsinda Zelensky yise iry’ikinamico.
Yibukije ko mu nama yabereye i Kyiv mu cyumweru gishize, u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage na Pologne byateguje u Burusiya ko bizabufatira ibindi bihano mu gihe butakubahiriza agahenge k’iminsi 30 guhera tariki ya 12 Gicurasi.
Yagize ati “Kuko twatanze nyirantarengwa, tugomba kwitegura kubikurikiza kuko u Burusiya nibutajya ku meza y’ibiganiro, Putin agomba kwishyura ikiguzi. Uruhande u Burusiya bwafashe si urwo kwihanganirwa kandi si ubwa mbere.”
Ambasade y’u Burusiya yatangaje ko u Bwongereza ari bwo bwatumye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bifata ibyemezo byenyegeza intambara, byohereza intwaro muri Ukraine, binayemerera kurasa misile ku butaka bw’u Burusiya.
Yagize iti “U Bwongereza ni bwo buri inyuma y’ibyemezo byose byenyegeza Uburengerazuba bwafashe, kuva ku koherereza igisirikare cya Kyiv intwaro no kurashisha misile zo mu ntera ndende abasivili ku butaka bw’u Burusiya.”
Iyi Ambasade yasobanuye ko kuva mu 2022, u Bwongereza bwagiye bwitambika ibiganiro by’amahoro byagombaga guhuza u Burusiya na Ukraine, bugamije kugira ngo iyi ntambara ikomeze ishyuhe.
Iti “Ni Londres yateye intambwe ikomeye igamije kudobya ibiganiro bya mbere mu 2022 kugira ngo amakimbirane akomeze ashyuhe.”
Yatangaje ko nyirantarengwa yatangiwe muri Ukraine mu cyumweru gishize ishobora gutuma gukemura aya makimbirane bigorana, yongeraho ko u Bwongereza bukwiye kumenya ko atari bwo buri mu biganiro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!