00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwasenye ububiko bw’intwaro muri Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 July 2022 saa 06:51
Yasuwe :

Ingabo zirwanira mu Kirere z’u Burusiya zatangaje ko zarashe ububiko bw’intwaro bw’Ingabo za Ukraine mu Mujyi wa Nikolayev, zinica abasirikare 50 b’icyo gihugu.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burusiya, Lt Gen Igor Konashenkov, kuri iki Cyumweru yabwiye abanyamakuru ko mu Mujyi wa Nikolayev, hakoreshejwe intwaro zirasa kure kandi mu buryo buhamya neza, zagabye ibitero ku bubiko bw’intwaro bw’Ingabo za Ukraine.

Yakomeje ati "Abasirikare barenga 50, ibikoresho birenga 3000 by’intwaro zitandukanye ndetse n’imodoka 10 za gisirikare, byangijwe."

Yanavuze ko intwaro zifasha mu bwirinzi bwo mu kirere zahanuye drones eshanu za Ukraine ndetse zikumira rokete icumi zarashwe n’Ingabo za Ukraine.

Mu bisasu byahagaritswe mu masaha 23 ashize harimo n’ibyarashwe n’imbunda yo mu bwoko bwa HIMARS yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Donetsk, Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zishe nibura 70% bya batayo ebyiri z’abasirikare ba Ukraine. U Burusiya bwatangaje ko indege yabwo y’intambara yanarashe abasirikare benshi ba Ukraine n’imbunda ebyiri za M777 howitzers.

Abanyamahanga biciwe muri Ukraine

Abanyamerika babiri, Umunya-Canada umwe n’umuturage wo muri Suède barwanaga muri Donbas bishwe n’Ingabo z’u Burusiya, nk’uko byemejwe n’Ikinyamakuru Politico.

Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo Mpuzamahanga zirimo gufasha Ukraine mu rugamba, Ruslan Miroshnichenko, kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko Abanyamerika bishwe ari Luke "Skywalker" Lucyszyn na Bryan Young.

Yavuze ko biciwe hamwe na "Emile-Antoine Roy-Sirois wo muri Canada na Edvard Selander Patrignani wo muri Suède, ku wa 18 Nyakanga."

Miroshnichenko yakomeje ati "Abo basirikare bari bagize Umutwe udasanzwe mu Ngabo za Ukraine. Uwo mutwe wakoreraga hafi ya Siversk, umujyi wo mu burasirazuba bwa Donetsk."

Ku wa Gatanu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Leta zunze ubumwe za Amerika yemeje ko Abanyamerika babiri biciwe muri Donbas. Ntiyari yatangaje amazina yabo.

U Burusiya burimo gushaka amaboko muri Afurika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, kuri iki Cyumweru yatangiye urugendo muri Afurika ahereye i Cairo mu Misiri, aho yaherukagayo muri Mata 2021.

Ni urugendo rugamije kubaka ubufatanye na Afurika, mu gihe u Burusiya bukomeje kutoroherwa n’ibihano bwafatiwe n’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Lavrov yageze i Cairo kuri uyu wa Gatandatu, mu rugendo byitezwe ko azakomereza muri Ethiopia, Uganda na Repubulika ya Congo.

Afurika n’u Burusiya kandi birimo gutegura inama izahuza izi mpande zombi mu 2023.

U Burusiya bukomeje kurasa ibikorwaremezo bya Gisirikare bya Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .