Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, Lieutenant-General Igor Konashenkov, kuri uyu wa Gatatu yavuze ko bakomeje kwitwara neza ku rugamba.
Yagize ati "Muri rusange ibi bipimo byose byahamijwe kuva urugamba rwatangira: indege 352 z’intambara, kajugujugu 192, drones 2.734, intwaro 399 zirasa missiles ziri ku butaka, ibifaru n’izindi modoka z’intambara 7.282, imbunda 950 zirasa rocket, imbunda nini 3.737 na za mortiers."
U Burusiya kandi bwatangaje ko bwasenye imodoka 7.792 za gisirikare guhera muri Gashyantare.
Ni mu gihe ngo ku wa Kabiri, u Burusiya bwishe abasirikare basaga 30 ba Ukraine bunasenya ibikoresho byinshi bya gisirikare mu gace ka Kharkhiv, naho muri Kupyansk hicwa abarenga 30, hatwikwa imodoka eshatu z’intambara n’imodoka ebyiri za gisirikare.
Konashenkov yavuze ko banarashe ku birindiro by’Ingabo za Ukraine mu duce twa Sinkovka, Timkovka na Kislovka.
U Burusiya kandi bwatangaje ko bwishe abasirikare basaga 170 muri brigade enye z’Ingabo za Ukraine muri Luhansk na Donetsk.
Lt Gen Konashenkov yanavuze ko Ingabo zabo zashwanyuje intwaro ebyiri zo mu bwoko bwa M777 howitzer zatanzwe na Leta zuze Ubumwe za Amerika na FH70 howitzer yakorewe mu Budage.
Hanarashwe howitzers zirimo D-20 na D-30 zakorewe muri Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!