Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, Andrei Rudenko, yatangaje ko ibihugu bikwiye gukuraho ibihano byafatiye u Burusiya, bikirinda ko habaho ikibazo gikomeye cy’ibiribwa ku Isi.
Ni ikibazo gikomeje guterwa n’ifungwa ry’ibyambu bitandukanye byo muri Ukraine, kuva intambara yatangira muri Gashyantare.
Yagize ati "Gukemura ikibazo cy’ibiribwa bisaba uburyo buhuriweho, harimo by’umwihariko gukuraho ibihano byafatiwe ibyoherezwa mu mahanga biva mu Burusiya ndetse n’ibijyanye n’imari."
Mbere y’iyi ntambara, Ukraine yari igihugu cya gatatu ku Isi cyohereza ingano nyinshi ku isoko mpuzamahanga.
Ibiro Ntaramakuru Interfax by’Abarasiya byatangaje ko Rudenko yashimangiye ko u Burusiya bwiteguye gufungura amwe mu mayira ashobora gukoreshwa n’ubwato butwaye ibiribwa busohoka muri Ukraine.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yaje gutangaza ko nyuma yo gufata Umujyi wa Mariupol uko wakabaye, icyambu gikora ku nyanja ya Azov cyatangiye gukora uko bisanzwe.

U Burusiya bugiye gufunga ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi
Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, State Duma, kuri uyu wa Kabiri yatoye umushinga w’itegeko uteganya ko "ijisho rigomba guhorwa irindi" ku bihugu bikomeje kuvangura no gufunga ibinyamakuru byo mu Burusiya.
Uwo mushinga w’itegeko uha ububasha Umushinjacyaha Mukuru n’abamwungirije bwo gufunga ikinyamakuru cyo mu gihugu cyashyiriyeho imbogamizi cyangwa cyakumiriye ku butaka bwacyo ikinyamakuru cyo mu Burusiya.
Bazaba bashobora no kwambura uburenganzira bwo gukora ikinyamakuru “cyasuzuguye abaturage b’u Burusiya, guverinoma n’Itegeko Nshinga”, kigatesha agaciro Ingabo z’u Burusiya.
Haranaganirwa ku mushinga w’itegeko uzatanga uburenganzira bwo gukumira ko abaturage bagera ku binyamakuru bikomeza gutangaza amakuru abujijwe cyangwa atemewe ku Burusiya.
Ubukungu bw’u Burusiya bizasugira - Putin
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko muri ibi bihe ubukungu bw’u Burusiya bufunguye, nubwo iki gihugu cyafatiwe ibihano byinshi.
Ati "Byongeye, tuzakomeza kwagura ubufatanye hamwe n’ibihugu bishishikajwe n’ubufatanye butanga inyungu ku mpande zombi."

Yavuze ko mu byo igihugu gishyizemo imbaraga harimo ko ibikorwa bikomeye bigomba kwishyurwa mu mafaranga yo mu gihugu (rubble), aho kuba mu manyamahanga, ndetse hagashakwa izindi nzira nshya zikoreshwa mu bwikorezi bw’ibintu bitandukaye.
Ibyo ngo bishingiye ahanini ku bihugu bimwe byifuza gufunga u Burusiya.
U Burusiya bugamije gukumira Jenoside
Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, Sergey Shoigu, yatangaje ko batangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine bagamije gukumira Jenoside, ko icyo gihugu cyakoresha intwaro kirimbuzi ndetse ntikigire uruhande na rumwe kibogamira mu zihanganye mu Burayi.
Yavuze ko ibitekerezo byo kwanga u Burusiya byiganje cyane muri Ukraine bicengejwe n’ibihugu byo mu burengerazuba, ku buryo abavuga Ikirusiya, abafite umuco waho n’abasangiye amateka nabwo batangiye gutotezwa.
Yakomeje ati "Abataremeranyaga n’ibyo bitekerezo bakuweho. Mu myaka umunani ishize, ubutegetsi bwa Kyiv bwarashe ku mijyi n’ibyaro muri Donbas. Muri icyo gihe, abantu barenga 14.000 barishwe naho abagera ku 33.000 barakomereka."
U Burusiya bukomeje kugenda bufata uburasirazuba bwa Ukraine
Ikigo kizwi nka Institute for the Study of War (ISW) cyatangaje ko u Burusiya bwahinduye imirwanire mu burasirazuba bwa Ukraine, buva ku kugenda bugota igice kinini ahubwo bugafata gato gato, kandi birimo gutanga umusaruro.
Iki kigo cyatangaje ko Ingabo z’u Burusiya zirimo kugenda zigota imijyi mito mito muri Donetsk na Luhansk.
Icyo kigo kivuga ko mu cyumweru gishize Ingabo z’u Burusiya zafashe ahantu hanini kurusha aho cyafashe mu kindi gihe muri uku kwezi kwa Gicurasi, ariko babigeraho binyuze mu kugenda biha intego ntoya.
Zelensky yatonganyije uburengerazuba bw’isi
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko uburengerazuba bw’Isi budafite ubumwe, bwatuma bufasha igihugu cye gutsinda intambara n’u Burusiya.
Mu ijambo yagejeje ku bayobozi bitabiriye World Economic Forum i Davos mu Busuwisi, Zelensky yavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’ubumwe.
Yakomeje ati "Ubumwe bujyanye n’intwaro. Ikibazo cyanjye kigira kiti ‘ubumwe bwaba burimo gukora’? Ntabwo mbubona. Akarusho kacu gakomeye ku Burusiya kari kubaho iyo tuba dushyize hamwe nyabyo."
Zelenskyy wakoreshaga uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho, yananenze uburyo hakomeje kubura ijambo rimwe ku kwemerera Finlande na Suède mu ihuriro rya gisirikare ry’ibihugu bimwe byo mu Burayi na Amerika, NATO.
Ni ibihugu bikomeje gutambamirwa na Turikiya, yagaragaje impungenge ko bishyigikira iterabwoba, bityo ngo ntiyatora ko biba abanyamuryango ba NATO ibyo bibazo bidakemutse.
U Burayi bushaka gufatira imitungo y’abaherwe b’u Burusiya
Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko yayo umushinga w’itegeko ugamije gufatira imitungo y’abaherwe bo mu Burusiya, bari hafi y’ubutegetsi bwa Vladimir Putin.
Harimo n’ingingo iteganya uburyo bwo guhuza ibihano byafatirwa umuntu wagerageza kurenga ku byemezo byafatiwe u Burusiya, kubera intambara bwatangije kuri Ukraine.
Biteganywa ko amafaranga azavamo azashyirwa mu kigega gihuriweho cyo gufasha Ukraine nk’uko byatangajwe na Komiseri wa EU ushinzwe ubutabera, Didier Reynders mu kiganiro n’abanyamakuru.
Yongeyeho ko muri EU, kugeza ubu amafaranga agera kuri miliyari 10 yafatiriwe, ndetse na miliyari 200 z’amayero zagombaga guhererakanywa ku Barusiya cyangwa u Burusiya, zahagaritswe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!