Yatanze iki cyifuzo nyuma y’aho ku wa 15 Werurwe 2025 Musk atangaje ko mu mwaka utaha, ikigo SpaceX kizohereza kuri uyu mubumbe icyogajuru cya Starship kizaba kirimo irobo rya Optimus yubatse nk’umuntu.
Yagize ati “Mu mpera z’umwaka utaha, Starship izajya kuri Mars itwaye Optimus. Nigerayo neza, koherezayo abantu bizatangira nko mu 2029 nubwo mu 2031 ari ho hashoboka cyane.”
Dmitriev yamenyesheje Musk ko muri uyu mwaka, u Burusiya na Amerika byizihiza imyaka 50 ishize byohereje mu isanzure icyogajuru mu isanzure, mu butumwa bwahawe izina “Apollo-Soyuz”.
Ati “Ese umwaka wa 2029 ntiwaba uwa misiyo ihuriweho ya Amerika n’u Burusiya kuri Mars Elon Musk? Ibitekerezo n’ikoranabuhanga ryacu rikwiye gukorera mu gaciro k’ikiremwamuntu, aho kucyangiza.”
Dmitriev ni umwe mu ntumwa z’u Burusiya zahuriye n’iza Amerika muri Arabie Saoudite muri Gashyantare 2025, mu biganiro byanzuriwemo gusubukura ubufatanye mu by’ubukungu na dipolomasi, no gukemura amakimbirane y’u Burusiya na Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!