00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwasabye abaturage babwo kuva muri Israel

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 4 October 2024 saa 11:27
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Burusiya muri Israel, Anatoly Viktorov yasabye Abarusiya batuye muri iki gihugu kukivamo nyuma y’uko Iran irashe ibisasu birenga 200 kuri Israel.

Ambasaderi Anatoly Viktorov yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS ko intambara ikomeza gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ati “Tugira inama abari muri Israel gutekereza uko bahava mu gihe hakiri uburyo bw’ingendo z’indege.”

Amb Viktorov yagaragaje ko Abarusiya bakiri muri Israel bakwiye gushyira mu gaciro no kumva ko bari gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko “umutekano muri Israel no mu bihugu bituranye urarushaho kuba mubi.”

Sosiyete z’Indege zo mu Burusiya zahagaritse ingendo nyinshi zerekeza muri Israel, Iran na Iraq kubera intambara ihanganishije iki gihugu na Hamas ndetse ibisasu Iran yarashe kuri Israel byatumye indege yari itwaye Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Burusiya yerekezaga i Doha isubira inyuma itagezeyo.

Abarusiya bari muri Israel basabwe kuvayo bagakiza amagara yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .