Mu 2017, ubutegetsi bwa Assad bwemereye ingabo z’u Burusiya gukoresha ibi birindiro kugeza mu 2066, bishimangira umubano mwiza impande zombi zari zifitanye.
Ubwo iyi mitwe yitwaje intwaro yakuragaho ubutegetsi bwa Assad tariki ya 8 Ukuboza 2024, habayeho urujijo ku hazaza h’ingabo z’u Burusiya muri Syria, bamwe bibaza niba zidashobora kwirukanwa.
Nk’uko ibiro ntaramakuru TASS by’Abarusiya byabitangaje, Leta y’u Burusiya yasabye ko ibi birindiro byakomeza gukora nk’ibisanzwe, umutekano wabyo utabangamiwe.
Umwe mu bayobozi bo mu Burusiya bavuganye n’ibi biro yasobanuye ko iyi mitwe yemeye ko ibi birindiro bikomeza gukora, ati “U Burusiya bwasezeranyijwe umutekano, bityo rero ibi birindiro bya gisirikare birakomeza gukora nk’ibisanzwe.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, Mikhail Bogdanov, yatangaje ko igihugu cyabo cyanasabye ko umutekano wa Ambasade yacyo muri Syria n’abenegihugu bacyo bariyo barindwa.
Amakuru avuga ko iyi mitwe yitwaje intwaro, ubwo yakuragaho ubutegetsi bwa Assad, itigeze yinjira muri ibi bigo by’ingabo z’u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!